Abegereye Trump bahinduye imvugo ku gihe bazarangiriza intambara yo muri Ukraine
Yanditswe: Thursday 16, Jan 2025

Abajyanama ba Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika, baremera ko intambara y’u Burusiya na Ukraine izatwara igihe kibarirwa mu mezi cyangwwa arenga, kugirango gikemuke. Ibi biravuguruza ibyo yari yasezeranye gukora amaze gutorwa.
Donald Trump yari yavuze ko ku munsi wa mbere azatangira imirimo ye nka perezida, azahita arangiza ikibazo hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Abegereye Trump baganiriye na Reuters ku kibazo cy’intambara ibera muri Ukraine bavuze ko bizabatwara igihe kibarirwa mu mezi kugirango bakemure iki kibazo.
Bavuze ko ibyavuzwe ko iki kibazo kizarangira umunsi wa mbere Trump azajya ku butegetsi yari amagambo akoreshwa n’abiyamamaza, kutamenya neza uburyo icyo kibazo kigoye kubonera umuti, no kutazirikana umwanya bitwara gushyiraho inzego z’ubuyobozi bushya.
Ibyo birahura n’amagambo y’intumwa ya Trump ku kibazo cy’intambara y’u Burusiya na Ukraine, jenerali wavuye ku rugerero, Keith Kellogg, wavugiye mu kiganiro na televiziyo Fox yo muri Amerika mu cyumweru gishize, ko azabonera umuti iki kibazo mu minsi 100.
Nyamara kandi n’iki gihe Kellogg yavugaga cyaba ari kare cyane ukurikije uko John Herbst wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Ukraine abibona. Avuga ko kugirango bishoboke, byasaba Trump kwinginga Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *