skol

Abenshi bo mu muryango wa Nangaa barafunzwe, abandi barahunze

Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026

featured-image

Abantu benshi bo mu muryango w’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanirra Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, barafunzwe, abandi bahunga igihugu.

Umwe mu bafunzwe mbere ni umuvandimwe wa Nangaa witwa Baseane Nangaa Putters, ubu akaba ari muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. We n’abandi bahunze barimo umugore w’umuyobozi wa AFC/M23, Yvette Lubanda, na muramu we, Fabrice Lubala, bakatiwe igihano cy’urupfu.

Uwafunzwe vuba ni umuvandimwe wa Nangaa witwa Didier Ilaani Nangaa. Amaze iminsi irenga 10 muri kasho y’urwego rw’iperereza iri mu mujyi wa Isiro mu ntara ya Haut-Uélé, aho akekwaho gutera inkunga AFC/M23 abinyujije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Undi muvandimwe wa Nangaa witwa Christophe Baseane Nangaa, we yahungiye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ubwo yamenyaga ko abashinzwe umutekano bari kumuhiga kugira ngo bamufunge.

Christophe yabaye Guverineri wa Haut-Uélé na Senateri. Nyuma yo guhunga, Leta ya RDC yafatiriye imitungo ye yose, imushinja gukorana na AFC/M23 nubwo we ahamya ko ashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Umuryango wa Nangaa usobanura ko hari abandi bagera ku 10 barimo bishywa na babyara be bafungiwe muri kasho zitandukanye, bashinjwa gukorana na AFC/M23, mu gihe abandi bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo ibya Afurika na Amerika mu myaka ibiri ishize.

Gufungwa no guhunga kw’abo mu muryango wa Nangaa bijyana n’ibikorwa bikomeje byo gusaka ingo n’imitungo byabo muri teritwari ya Wamba muri Haut-Uélé, aho bikekwa ko hahishe intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa