Abepisikopi Gatolika basabye u Rwanda n’u Burundi gufungura imipika
Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

Kuva kuwa 30 werurwe 2025 kugeza kuwa 01 mata 2025 muri Diyosezi gatolika ya Kibungo hateraniye inama y’abepisikopi b’u Rwanda nab’u Burundi bibumbiye mu ihuriro ACOREB,basaba u Rwanda n’u Burundi gukora ibishoboka bagafungura imipaka ihuza ibihugu byombi.
Mu Itangazo risoza iyi Nama, Abepiskopi bagize bati "Tubabajwe no kuba kugera ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze. Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kubaho. Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka."
Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba na Visi Perezida wa ACOREB, yasabye abakiristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere n’urugero abafata ibyemezo. Yagize ati "Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana. Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora".
Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega, akaba na Perezida wa ACOREB, yagaragaje ko Abepiskopi bafashe iya mbere ngo babere u Rwanda n’u Burundi urugero rw’ubuvandimwe budatana buhuza ibihugu byombi.
Yagize ati "Icyo dushyigikiye ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavukanyi, turi ababanyi turi abazimyamuriro kuva na kera. Ku ruhande rwa kiliziya murabizi ko no mu ntangiriro u Burundi n’u Rwanda byari bigize Vicariat imwe yitwa Kivu.
Yakomeje avuga ko n’ubwo mu myaka iheruka byagiye bibagora guhura bitewe no gufungwa kw’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, batigeze bacika intege kuko bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ukwemera kandi bagaragaze ko hagati y’abakristu nta bibazo bafitanye kandi ko Kiliziya ishyize imbere umubano mwiza no gusangira ibikorwa.
Kinyamateka dukesha iyi nkuru ivuga ko Musenyeri Nahimana yasabye abayobozi b’ u Rwanda n’u Burundi gukora ibishoboka kugira ngo imipaka ifungurwe bityo abantu bashobore kongera kugendererana nk’uko byahoze.
Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981. Iri huriro riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka rikaba ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *