skol

Abiga mu mashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko uburezi bw’u Rwanda bwateye imbere mu buryo bufatika mu myaka 32 ishize, guhera ku kubaka ibikorwaremezo kugeza ku bwitabire, kuko abiga mu mashuri yisumbuye bavuye ku bihumbi 37 bagera ku bihumbi 787.000, bivuze ko bikubye inshuro zirenga 20.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikirangira, uburezi bwari hasi, Leta y’u Rwanda ibwubaka ihereye ku busa.

Yagize ati “Hari amashuri yari yarasenywe ariko cyane cyane abarimu benshi bari barishwe ndetse n’abandi benshi barahunga. Uretse n’ibyo ngibyo, ukareba na politiki y’uburezi yari ihari, yari politiki iheza, ari uburezi bugenewe bake.”

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko mu myaka 32 ishize, Leta y’u Rwanda yakosoye icyo kibazo, ishyiraho politiki yo kwagura amarembo y’uburezi kugira ngo Abanyarwanda bose babugane.

Ati “Kandi iyo ntambwe yagezweho. Ndaguha ingero eshatu. Mbere ya 1994, amashuri y’incuke yari mbarwa. Ubu ngubu dufite abana basaga 680.000 bari muri aya mashuri. Urumva rero ko abandi b’Abanyarwanda ubu bategurwa mu ishuri nyirizina, bikaba amahirwe kugira ngo bige, bashobore gutsinda.”

Yagaragaje ko mu 1994, abantu ibihumbi 37 ari bo bigaga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda, ariko ko ubu bageze ku bihumbi 787, bikaba bishimangira ko intego yo kwagura amarembo y’uburezi yagezweho, kandi ko Abanyarwanda bayayobotse.

Ati “Mu 1994 hari Abanyarwanda 37.000 mu mashuri yisumbuye, uyu munsi hari Abanyarwanda 787.000 mu mashuri yisumbuye, byikubye inshuro zirenga 20. Ibyo rero bikerekana ko amarembo y’uburezi yaguwe koko kandi Abanyarwanda bakayagana. Kugera mu 1994, twari dufite abantu 2000 banyuze mu mashuri ya kaminuza mu Rwanda, umwaka ushize wonyine Kaminuza y’u Rwanda hasoje abanyeshuri barenga 9000.”

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko nubwo iyi ntambwe yatewe, u Rwanda rutarageza uburezi aho rwifuza, kandi ko kugira ngo ruhagere, bisaba ubufatanye bw’Abanyarwanda. Yasabye ababyeyi kwita ku bana babo kuva bakiri bato, bagakurikirana uburezi bahabwa.

Yasobanuye ko mu mbogamizi ziri mu burezi harimo ubucucike, ariko ko Leta y’u Rwanda ikomeje kubaka ibyumba by’amashuri, kuko kuva mu 2017 kugeza mu 2024, hubatswe ibyumba 27.500.

Ati “Ikindi ni uko dufite amashuri ashaje, akaba akeneye gusanwa. Navuga cyane cyane amashuri Leta iha ubufasha, amashuri y’amadini kuko ni menshi. Ni ukureba ukuntu dufatanya n’ayo madini, tugasana ayo mashuri.”

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko hari gahunda yo guhugura abarimu mu masomo arimo Icyongereza kugira ngo batange umusanzu ufatika mu kazi ko kurerera u Rwanda, ariko habaho no kubazwa inshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa