skol
fortebet

Abimukira bakomeje gutabwa muri yombi ku bibuga by’indege muri Amerika

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 29, Jul 2026

Abimukira bakomeje gutabwa muri yombi ku bibuga by'indege muri Amerika

Sponsored Ad

skol

Ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rikomeje kongera ibikorwa byo guta muri yombi abantu bakekwaho kutubahiriza amategeko y’abinjira n’abasohoka, cyane cyane ku bibuga by’indege bikorerwaho ingendo zo mu gihugu imbere.

Amakuru yatangajwe na CNN kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, agaragaza ko abafatirwa ku bibuga by’indege bagenda biyongera mu bice bitandukanye bya Amerika, mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gushyira imbaraga mu gukaza ingamba zo kugabanya umubare w’abimukira badafite ibyangombwa byemewe.

Abanyamategeko bakurikirana ibijyanye n’abinjira n’abasohoka bavuga ko ibikorwa nk’ibi bimaze kuba ibisanzwe, aho hari abantu batungurwa n’abakozi ba ICE bakabafatira mu rugendo cyangwa bageze ku bibuga by’indege.

ICE iri mu nzego zishinzwe gufata no kwirukana mu gihugu abimukira badafite ibyangombwa cyangwa abafite viza zarengeje igihe. Ubuyobozi bwa Trump bukaba bwarashyizeho intego yo gufata nibura abantu 2,000 buri munsi mu rwego rwo gukaza iyubahirizwa ry’amategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Icyakora, umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu muri Amerika yanze kwemeza niba koko ibikorwa byo gufatira abantu ku bibuga by’indege byariyongereye, avuga ko badashobora gutangaza aho abakozi babo bakorera kubera impamvu z’umutekano.

Yongeyeho ko kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026, iyo minisiteri yari imaze kwirukana hafi miliyoni imwe y’abimukira bari muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa