skol
fortebet

Abimukira batuye i Burayi barenze miliyoni 64 mu 2025

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 22, Apr 2026

Abimukira batuye i Burayi barenze miliyoni 64 mu 2025

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bw’Ikigo gikora ubusesenguzi ku bijyanye n’abimukira cyo mu Budage, cyagaragaje ko imibare y’abimukira batuye mu Burayi yiyongereyeho miliyoni 2,1 mu 2025, bituma bagera kuri miliyoni 64,3.

Imibare igaragaza ko abimukira batuye mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bari miliyoni 40 mu 2010.

U Budage ni bwo bwakiriye abimukira benshi mu bihugu byose by’i Burayi kuko hatuye abarenga miliyoni 18, barimo 72% by’abagejeje imyaka yo gukora. Abimukira batuye muri Espagne biyongereyeho ibihumbi 700 mu bihe bya vuba, bituma abimukira bahaba bagera kuri miliyoni 9,5.

Tommaso Frattini uri mu bakoze iyi raporo yagize ati “u Budage buracyari igihugu cya mbere kiganamo abimukira benshi mu burayi wagendera ku mibare cyangwa se ubariye ku ngano y’abaturage b’igihugu.”

Reuters yanditse ko abantu benshi bashaka ubuhungiro biganje cyane mu bihugu bya Espagne, u Butaliyani, u Bufaransa n’u Budage kuko byihariye ¾ by’abasabye ubuhungiro bose. U Budage bucumbikiye impunzi miliyoni 2,7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa