skol
fortebet

Abofisiye n’abasirikare ba RDF mu nzego zitandukanye barangije amahugurwa y’ingabo zidasanzwe

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 28, Mar 2026

Abofisiye n'abasirikare ba RDF mu nzego zitandukanye barangije amahugurwa y'ingabo zidasanzwe

Sponsored Ad

skol

Abofisiye n’abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje kuri uyu munsi amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy’ amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Mu ijambo rye Gen Muganga yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’ imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.

Yabasabye gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu mirimo bazakora mu gihe kiri imbere.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abajenerali ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa