Lawrence Kanyuka, uvugira ihuriro rya AFC/M23, yatangaje ko umutwe wa FDLR wavuye mu birindiro wari ufite mu duce twa Minembwe na Point Zéro, ukimurira icyicaro cyawo gikuru mu bice bya Fizi na Baraka biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu butumwa yashyize ahagaragara ku wa 20 Nyakanga 2026, Kanyuka yavuze ko uku kwimuka kwabaye nyuma y’uko ingabo za AFC/M23 zigabye ibitero zikomeye kuri FDLR, bikaba byarayisunitse kuva mu duce yari imazemo igihe ikoreramo.
Yongeyeho ko FDLR, umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubu yongeye kwiyubaka mu bice bya Fizi na Baraka, aho ivugwaho gukomereza ibikorwa byayo.
AFC/M23 ivuga ko uku kwimura ibirindiro ari ikimenyetso cy’uko ibikorwa bya gisirikare ikomeje kugaba kuri FDLR biri gutanga umusaruro. Iri huriro rinashimangira ko rizakomeza guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo FDLR, Wazalendo, FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi, rivuga ko zifatanya mu bitero byibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 iherutse gutangaza ko yafashe agace ka Point Zéro, ifatwa nk’ahantu hafite akamaro mu bikorwa bya gisirikare muri ako karere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *