Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’iz’u Burundi zagabye ibitero ku baturage batuye muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bikaviramo bamwe gupfa abandi bagakomereka.
Ibi byabereye mu gace ka Ilundu, kari muri Gurupoma ya Itombwe, ku wa 7 Kamena 2026. Nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abo bitabye Imana barimo umusore w’imyaka 19 witwa Prince Runezerwa Mahiyabo na Kigeri Mazuru.
Yongeyeho ko hari abandi bantu batandatu bakomerekeye muri ibyo bitero, barimo umwana w’imyaka 7 witwa Bajeneza Murontsi, uw’imyaka 12 witwa Nzabakiza Osée, Nyirasafari Chantal w’imyaka 29, Nyamahoro Nyankamirwa w’imyaka 54, Cyubahiro Fataki w’imyaka 18 na Tito Murengera w’imyaka 58.
AFC/M23 ivuga ko hari undi muturage wakomeretse bikomeye ariko utaramenyekana imyirondoro ye, ndetse ko hari n’abandi benshi baburiwe irengero. Gusa ibikorwa byo kubashakisha ngo byabangamiwe n’indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za Leta ya RDC.
Uretse abo baturage baguye muri ibi bitero n’abakomeretse, hanangijwe n’ibyumba by’amashuri byo ku ishuri ribanza rya Ilundu.
Iri huriro ryanenze cyane icyemezo cyo guceceka k’umuryango mpuzamahanga, rivuga ko kudafata ingamba mu gihe abasivili bakomeje kugirirwa nabi n’ingabo za Leta ya RDC bishobora gufatwa nk’ubufatanyacyaha.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *