skol

AFC/M23 iteganya gushyira sosiyete y’itumanaho mu bice igenzura

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko riteganya gushyira sosiyete y’itumanaho mu bice rigenzura mu rwego rwo kongera guhuza abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, ku wa 16 Gashyantare 2026 ubwo yasuraga abatuye muri Santere ya Kitshanga muri Teritwari ya Masisi.

Guverineri Bahati yavuze ko Leta ya RDC yahagaritse itumanaho mu bice AFC/M23 igenzura, igamije kubabaza abaturage babituyemo ariko ko iri huriro rifite gahunda yo gukemura iki kibazo.

Yagize ati "Leta ya Kinshasa ni yo yahagaritse ihuzanzira. Turi gukora ku buryo ihuzanzira ritazongera guhagarikwa. Turi muri gahunda yo kuzana ihuzanzira ry’undi muntu, ntibazarihagarika, ni iryacu. Rizagera i Goma, rizagera Kitshanga, rizagera ahantu hose, nta muntu uzongera gukora kuri iyi minara ku buryo yahagarika ihuzanzira.”

Yasobanuye ko mu mujyi wa Goma na Bukavu ari ho honyine abantu bashobora gukoresha itumanaho rya telefone, ahandi hose abaturage bakaba baravukijwe uburenganzira bwo kubaho mu buzima bwifashisha ikoranabuhanga.

Ntibiramenyekana niba AFC/M23 izinjiza ku butaka igenzura sosiyete nshya cyangwa se niba ari imwe mu zisanzwe zikorera mu bihugu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa