AFC/M23 n’ingabo za RDC bikomeje guhanganira muri Kivu y’Amajyepfo
Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo z’iki gihugu bikomeje guhanganira muri teritwari zitandukanye z’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kuva mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2025, muri teritwari ya Walungu, Kabare na Kalehe habereye imirwano ikomeye. Ni urugamba rwakoreshejwemo imbunda ziremereye nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.
Muri Walungu by’umwihariko, imirwano yabereye mu misozi miremire yo muri sheferi ya Kaziba. Abaturage bagize ubwoba, baguma mu ngo, ibikorwa by’ubukungu bisubikwa by’agateganyo mu gihe bari bategereje agahenge.
Umuturage yabwiye ikinyamakuru Actualité ati “Imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yongerera ubukana mu misozi miremire ya Kaziba irimo Nindi, Kabembe, Butuzi, Mwerwe, Budali na Lwashandja, aho abarwanyi ba AFC/M23 bakomereje muri Luhwindja.”
Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe santere ya Kaziba tariki ya 27 Mata nyuma y’igihe gito bayivuyemo. Bivugwa ko mu gihe itsinda rimwe ryabo ryerekeza muri Luhwindja, irindi rishaka kugera mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi.
Imisozi ya Minembwe ni yo ikoreramo abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho uherutse kwinjira mu ihuriro AFC, nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo, Gen Michel Rukunda, wiciwe mu gitero cya drone muri Gashyantare 2025.
Iyi mirwano ikomeje mu gihe tariki ya 23 Mata, AFC/M23 na Leta ya RDC byagiranye amasezerano yo kuyihagarika, bibifashijwemo na Qatar, kugira ngo ibiganiro bikomeze bibe mu mwuka mwiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *