skol
fortebet

AFC/M23 ntiyishimiye umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Qatar

Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Qatar iherutse gushyikiriza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo niba impande zombi ziwemeranyaho, zizayashyireho umukono.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko bamwe mu bahagarariye impande zombi bavuye muri Qatar, aho bari bamazeyo igihe kirenga ukwezi, ibica amarenga ko urugendo rugana ku masezerano y’amahoro rukiri rurerure.

Ibi biganiro byabaye kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2025 byari byihariye, kuko impande zombi zaganiriye ku mpamvu muzi z’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, zatumye abarwanyi ba AFC/M23 bafata intwaro.

Amakuru ava mu burasirazuba bwa RDC avuga ko abahagarariye AFC/M23 bayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa, basubiye i Goma mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bwabo.

Ntacyo intumwa z’impande zombi zashoboraga gukora ku mushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Qatar, kuko zizabanza kuwuganiraho n’abayobozi bazo, babone kwemeza niba basubukura ibiganiro.

Qatar yateganyaga ko iyo ibiganiro bigenda neza, impande zombi zari kugirana amasezerano y’amahoro tariki ya 10 Gicurasi, ariko ntizemeranyije ku ngingo zikubiye muri uyu mushinga. Byabaye ngombwa ko intumwa zigumayo, zikomeza kuganira.

Umwe mu bayobozi ba AFC/M23 yagaragarije ko uruhande rwabo rutishimiye umushinga wateguwe na Qatar, kuko ubogamiye cyane ku byifuzo bya Leta ya RDC.

Yagize ati “Ntabwo uyu mushinga ari uwa vuba, hashize igihe kirenga ukwezi utavugururwa. Ntabwo harimo ibyo twasabye, kandi wibanda cyane ku byifuzo bya Kinshasa.”

Qatar yatangiye guhuza Leta ya RDC na AFC/M23 muri Werurwe. Impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bibe mu mwuka mwiza, ariko ntizumvikana ku ngamba zukaba icyizere hagati yazo.

Mu ngamba zubaka icyizere, AFC/M23 yavuye mu mujyi wa Walikale no mu bindi bice bihana imbibi mu ntangiriro za Mata, ariko ibindi birindiro byayo bikomeza kugabwaho ibitero n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta, imirwano irasubukurwa.

AFC/M23 yasabye Leta ya RDC ko na yo yafungura abantu 700 bakekwaho gukorana na yo cyangwa kuba abanyamuryango bayo. Aho kubafungura, yafunguye batanu iri huriro rivuga ko batari ku rutonde ryatanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa