Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byongeye guhanganira mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira nyuma y’amezi abiri hari agahenge.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi ibiri ingabo za RDC, Wazalendo n’indi mitwe bikorana bifunze umuhanda ’RN5’ uhuza umujyi wa Uvira na Bukavu kubera impamvu ziswe iz’umutekano.
Umusesenguzi mu bya Politiki, Tite Gatabazi, yashimangiye ko AFC/M23 yubuye imirwano kubera ko yatewe.
Ati “Kubera ko yatewe ikaba iri gusubiza. Impamvu ya kabiri ni iriya bavuga bati ntabwo tuzareberera iyicwa ry’abatutsi. Mu gihe cy’agahenge Masisi yaratewe na Drones zo kwa Tshisekedi, Mushaki yaratewe hapfamo abaturage benshi, Goma yaratewe hahigwa abayobozi bakuru…amaze gukora ibyo byose yashatse no gutera ibirindiro bya M23 muri Sange…bataye birwanaho berekana ko bagifite ingufu n’ubushobozi.”
Yasobanuye ko AFC/M23 ishobora kongera gufata Umujyi wa Uvira kuko abaturage bakomeje gutakamba na cyane ko nyuma yo kuva muri uwo mujyi, umutekano utifashe neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *