skol

AFC/M23 yagabweho igitero gikomeye n’abarwanyi ba Wazalendo

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026 rishyira ku wA 14 Mutarama 2026, abafatanyabikorwa ba FARDC bitwa Wazalendo bagabye igitero gikomeye ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 mu gace ka Kalembe, kari muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru aturuka ku ACTUALITE.CD abivuga, Wazalendo, bafatanya n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC), bateye ibirindiro bitandukanye bya AFC/M23 ahagana saa mbiri z’ijoro ku isaha yaho, bagamije kubirukana muri uyu mujyi umaze igihe kirenga umwaka ugenzurwa n’izo nyeshyamba za AFC/M23.

Abaturage b’i Kalembe batangaje ko bumvise urusaku rukomeye rw’intwaro ziremereye n’izoroheje mu bice bitandukanye by’umujyi, imirwano imara amasaha menshi. Bitewe n’ubwoba bukabije, abaturage benshi bagumye mu nzu zabo, birinda gusohoka mu ijoro ryose.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa abakomeretse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, umutuzo usa n’uwongeye kugaruka mu gace ka Kalembe, n’ubwo hakomeje kwigaragaza impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura mu gihe icyo ari cyo cyose, mu gihe nta tangazo rirambuye riratangwa n’inzego zibishinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa