skol

AFC/M23 yagaragaje uburyo Leta ya RDC ikomeje kurenga ku gahenge

Yanditswe: Thursday 31, Jul 2025

featured-image

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagaragaje ko bukomeje kurenga ku gahenge ka burundu impande zombi zemeranyijeho tariki ya 19 Nyakanga 2025.

AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

Impande zombi zemeranyije ko zigomba kuguma mu bice zigenzura, ntizigerageze gufata ibindi kandi zigahagarika imirwano burundu kugira ngo ibiganiro bigana ku mahoro arambye bizabe mu mwuka mwiza.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa 30 Nyakanga yatangaje ko mbere y’uko aya mahame ashyirwaho umukono, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryohereje abasirikare benshi b’u Burundi muri Luvungi, Lubarika, Masango na Kihumba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kanyuka yasobanuye ko ku wa 18 Nyakanga 2025 ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryasenye inzu z’abaturage, risahura amatungo arenga 150 mu gace ka Kawera, hoherezwa abasirikare benshi mu duce turimo Boko, Kabumbe na Mukwezi hagamijwe kugota Bijombo n’indi midugudu y’Abanyamulenge.

Ati “Tariki ya 21 Nyakanga 2025, hagabwe ibitero byinshi muri Kahororo, Dengu na Buzeke muri Minembwe. Tariki ya 22 Nyakanga hagabwe igitero gishya muri Luke no mu bice bihana imbibi muri teritwari ya Masisi. Tariki ya 23 Nyakanga hagabwe igitero mu gace gatuwe cyane ka Bukununu muri Lubero.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yasobanuye ko tariki ya 25 Nyakanga, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ikindi gitero mu gace ka Luke gaherereye muri gurupoma ya Nyamaboko ya Mbere, ku munsi wakurikiyeho ritera muri Bitonge.

Yagize ati “Tariki ya 29 Nyakanga, hagabwe igitero ku basivili muri Minyanja no mu bice bihana imbibi. Harashwe igisasu ku ikamyo ya Fuso muri Giseguro, mu bilometero 17 uvuye muri Kiwanja, bitera impfu z’abaturage bane.”

Kanyuka yatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga 2025, ihuriro ry’ingabo za RDC ryagabye igitero mu gace gatuwe cyane ka Muheto muri Masisi, kandi ko ibi bitero byose bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Yasobanuye ko AFC/M23 ishaka gukemura ibibazo ifitanye na Leta ya RDC binyuze mu biganiro bya politiki, ariko ko inafite inshingano yo kurinda abaturage ibitero bihungabanya umutekano wabo, igasenyera ikibi aho gituruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa