
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryakuye intumwa zaryo mu biganiro by’amahoro byaberaga i Doha muri Qatar.
Izi ntumwa ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, zageze i Doha mu ntangiriro za Gicurasi 2025, ziganira n’iza Leta ya RDC.
Amakuru ava mu burasirazuba bwa RDC avuga ko Mbonimpa na bagenzi be basubiye i Goma mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma yo guhamagarwa n’ubuyobozi bukuru bw’iri huriro.
Ntacyo AFC/M23 cyangwa Leta ya RDC biratangaza kuri iki cyemezo, gusa hari amakuru avuga ko impande zombi zananiwe kumvikana.
Igikomeye AFC/M23 na Leta ya RDC zitumvikanaho ni ingamba zigamije kurema icyizere hagati y’impande zombi, zigaragazwa nk’intambwe ifatika iganisha ku masezerano y’amahoro.
AFC/M23 yasabwaga kuva mu bice igenzura mu rwego rwo kwerekana ko ishaka amahoro, mu ntangiriro za Mata yavuye mu mujyi wa Walikale no mu bindi bice biwukikije.
Iri huriro na ryo ryahaye Leta ya RDC urutonde rw’abantu 700 bafunzwe bakekwaho gukorana na ryo, riyisaba kubafungura. Mu gusubiza, yafunguye batanu batari ku rutonde.
Ikinyamakuru Africa Intelligence tariki ya 15 Gicurasi cyatangaje ko Qatar yizeraga ko impande zombi zari kugirana amasezerano y’ibanze tariki ya 10 Gicurasi, ariko biranga, biba ngombwa ko ibiganiro bikomeza.
AFC/M23 imaze iminsi ica amarenga ko kumvikana na Leta ya RDC byakomeje kwanga, kuko yakomeje urugamba mu bice bitandukanye, aho bivugwa ko ishaka gufata umujyi wa Pinga muri Walikale.
Qatar yatangiye guhuza impande zombi muri Werurwe 2025. Mu mpera za Mata, zagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza, gusa na yo ntiyubahirijwe bitewe n’ubushotoranyi bw’imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC.
AFC/M23 na Leta ya RDC byananiwe kumvikana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *