skol

AFC/M23 yamaganye ibitero by’ingabo za Leta byahitanye abasivili muri Minzenze

Yanditswe: Monday 26, Jan 2026

featured-image

Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko iri huriro ryamaganye ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, Wazalendo n’Abarundi byahitanye abasivili mu gace ka Minzenze.

Ni ibitero byagabwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026. Bikaba byanifashishijwemo indege zitagira abapilote zizwi nka drones mu kurasa ku basivili.

AFC/M23 yatangaje ko ibyo bitero byasize impfu nyinshi z’abasivili b’inzirakarengane muri Minzenze.

Mu butumwa bwashyizwe hanze na Kanyuka yavuze ko iri huriro riri gutanga abagabo ku muryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorera Abaturage no kurenga ku gahenge kasabwe bikozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Yakomeje ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje gushyira mu bikorwa politiki y’ubuhumyi yo gukorera ibikorwa by’ihohoterwa n’urugomo abasivili, kwangiza imitungo yabo mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka.”

Ibyo bitero kandi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, izo ngabo zagabye ibitero byo ku butaka mu bice bya Rugezi na Mukoko.

Ibitero mu bice bitandukanye bikomeje kwiyongera nyuma y’aho ingabo z’Ihuriro AFC/M23 ziviriye mu Mujyi wa Uvira ku bushake.

Nubwo zari zasabye ko uwo mujyi wazajyamo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, iza FARDC na Wazalendo zamaze kuwigabiza ndetse n’ingabo z’Abarundi zongeye koherezwa muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa