AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura banki i Goma na Bukavu, niba ahangayikiye abaturage
Yanditswe: Monday 03, Nov 2025
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yahaye Perezida Félix Tshisekedi umukoro wo gufungura banki ziri mu Mujyi wa Bukavu na Goma, niba ahangayikiye Abanye-Congo bahatuye.
Banki ziri muri iyi mijyi zafunzwe muri Mutarama na Gashyantare 2025, ubwo abarwanyi b’iri huriro bayifataga, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zigahunga. Ni icyemezo cyari kigamije "guhima" Nangaa na bagenzi be.
Tariki ya 30 Ukwakira, mu Bufaransa habaye inama yiga ku mutekano w’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, yari ifite intego nyamukuru yo gushakira ubufasha abagizweho ingaruka n’imirwano ya AFC/M23 n’ingabo za RDC.
Uwo munsi, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko ababajwe n’ubuzima abari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 babayemo, abasabira inkunga. Bigizwemo uruhare n’u Bufaransa na Togo byateguye iyi nama, hakusanyijwe miliyari 1,5 z’Amayero yo gufasha muri rusange abagizweho ingaruka n’imirwano.
Tariki ya 2 Ugushyingo, Nangaa yagaragaje ko ubusabe bwa Perezida Tshisekedi butumvikana kuko yagize uruhare rukomeye mu buzima bugoye abo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 n’ibindi byo mu burasirazuba bwa RDC babayemo muri iki gihe.
Ati "Muri Mutarama 2025, Goma yarabohowe, vuba hakurikiraho Bukavu. Mu gusubiza, Félix Tshisekedi yatanze ibwiriza ryo gufunga banki, afatira amafaranga abaturage bo mu burasirazuba babitse.”
“Iki cyemezo kirenze kuba kitemewe n’amategeko, kiri mu bihano yafatiye abavuga Igiswahili agaragaza ko ari abanyamahanga.”
Nangaa yibukije ko Perezida Tshisekedi ari we uri kohereza indege z’intambara za Sukhoi na drones mu bice bituwe cyane mu Burasirazuba bwa RDC, zikarasa abaturage, kandi ko ari we wategetse ko Abanyamulenge batuye muri Minembwe bafungirwa inzira zose zabagezaga ku masoko.
Nangaa yagaragaje ko niba Tshisekedi yasubije ibitekerezo ku murongo, akaba ashaka gufasha abaturage bavuga Igiswahili kubaho ubuzima busanzwe, akwiye gufungura banki n’inzira banyuramo bajya ku masoko.
Ati "Niba Tshisekedi yasubije ibitekerezo ku murongo ku munota wa nyuma, akaba atekereza ko yafasha abaturage bacu bavuga Igiswahili kubaho ubuzima busanzwe, yakabaye atangira gufungura banki, akareka urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa bigakomeza.”
Yakomeje ati “Abavuga Igiswahili ntibafite umuco wo gutega amaboko: ni abakozi batungwa n’imbuto z’imirimo y’amaboko yabo n’ibyuya byabo. Bafite umuco wo kwikoresha no kugira inshingano.”
Inshuro nyinshi, AFC/M23 yagaragaje ko gufatira amafaranga abaturage babitse muri banki bigamije kubambura ubuzima, bityo ko ari icyaha cyibasiye inyokomuntu Leta ya RDC yakoze.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *