AFC/M23 yashimangiye ko itarebwa n’amasezerano ya Washington
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026
Ihuriro AFC/M23 ryashimangiye ko ritarebwa na gato n’amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, ubwo yasubizaga Senateri Jeanne Shaheen wo muri Amerika watangaje ko iri huriro ryarenze ku masezerano ya Washington.
Shaheen uba muri Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, yagize ati "Nyuma y’amezi atatu M23 ifashwa n’u Rwanda irenze ku masezerano y’amahoro ya Washington, amaherezo Amerika yafatiye ibihano RDF n’abayobozi bane."
Bisimwa yasubije Senateri Shaheen ko M23 idashobora kurenga ku masezerano itasinye, atayireba, amusaba gushaka amakuru y’ibanze ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo areke guhuza ibidahuye.
Ati "Madamu, ihangane, ariko se ni gute, nk’uko ubivuze, M23 yarenga ku masezerano itasinye kandi atayireba na gato? Ikibazo nyacyo kiri mu buryo Washington yumva iyi ntambara. Mukeneye amakuru y’ibanze kuri iyi ntambara."
Amasezerano ya Washington areba ibihugu. Asaba RDC gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka mu rwego rwo guhagarika gahunda ufite yo kuruhungabanya.
I Doha muri Qatar ho haganirirwa ikibazo kiri hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, hagamijwe guhagarika burundu intambara ibihanganishije, ariko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bumaze igihe bugerageza kumvisha Amerika ko cyakemurirwa i Washington.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *