AFC/M23 yashinje ingabo za RDC kugaba ibitero ku birindiro byayo
Yanditswe: Friday 11, Apr 2025

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashinje ingabo z’iki gihugu kugaba ibitero ku birindiro byaryo no ku basivili.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko ingabo za RDC (FARDC) ziri kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’imitwe wa Wazalendo.
Kanyuka yasobanuye ko ibi bitero byagabwe muri teritwari ya Masisi na Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati “Ibitero byinshi byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa mu bice bituwe cyane muri Walikale, Masisi, Walungu no mu bice bihana imbibi ndetse no ku birindiro byacu.”
Yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Muri ibi bitero harimo ibyagabwe mu gace ka Mikenke tariki ya 8 Mata, byiswe “Point Zero” na “Balombili” n’ibyagabwe muri Rugezi kuva uwo munsi kugeza tariki ya 10 Mata.
Kanyuka yagaragaje ko tariki ya 10 Mata, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibitero mu gace ka Kivumu na Gahwera, hangizwa imitungo y’abaturage, indi irasahurwa.
Mu ijoro rya tariki ya 1 rishyira iya 2 Mata 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi, kugira ngo ibiganiro hagati yabo na Leta ya RDC bizabe mu mwuka mwiza.
Icyo gihe, muri Qatar hari hateganyijwe ibiganiro by’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC. Kuva mu cyumweru gishize, impande zombi zimaze guhura inshuro ebyiri.
AFC/M23 yatangaje ko nyuma yo gukura aba barwanyi muri uyu mujyi, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zawinjiyemo, zirawusahura.
Yagaragaje ko igishaka gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, kandi ko izakomeza kurinda abasivili no gusenyera igihungabanya umutekano aho gituruka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *