AFC/M23 yashyize Umujyi wa Uvira mu maboko y’umuryango mpuzamahanga
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryashyize Umujyi wa Uvira mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, riwusaba kubungabunga umutekano w’abawutuye.
Tariki ya 16 Ukuboza 2025, AFC/M23 yatangaje ko igiye gukura abarwanyi muri uyu mujyi. Mu minsi ibiri yakurikiyeho bawuvuyemo, ariko Leta ya RDC yagaragaje ko batigeze bawuvamo.
Mu ibaruwa AFC/M23 yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 15 Mutarama 2026, yatangaje ko hashize iminsi itatu isabye ko ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) zirinda abatuye muri uyu mujyi.
Ubu busabe bwagejejwe ku ntumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC ikaba n’Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian Van de Perre.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yagize ati “Umuryango wacu, AFC/M23, kuva uyu munsi wafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Uvira mu nshingano zose z’umuryango mpuzamahanga.”
Nangaa yasobanuye ko uyu mujyi wari warasigayemo umutwe w’abarwanyi ba AFC/M23 bari bashinzwe ubugenzuzi, mu gihe bari bategereje ko ujyamo ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho kugira ngo ziwugenzure, ariko ko na bo bawuvuyemo tariki ya 15 Mutarama.
AFC/M23 yamenyesheje Loni ko icyo umuryango mpuzamahanga ukwiye kuzirikana ari uko ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo n’abacancuro bibangamiye umutekano w’abatuye Umujyi wa Uvira.
Iti “Kuhaba kwabyo n’ibikorwa byabyo ntibibangamira umutekano w’abasivile gusa, ahubwo binabangamira inzira y’amahoro ikomeje n’umutekano w’akarere muri rusange.”
Iri huriro ryasabye umuryango mpuzamahanga kohereza vuba ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho mu Mujyi wa Uvira mu rwego rwo kuwurinda ibihe by’akababaro nk’ibyo wabayemo ubwo wagenzurwaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025, nyuma y’urugamba rwari rumaze icyumweru rubera mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yasobanuye ko yawuvuyemo ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze.
Amerika yasabye AFC/M23 gusubira mu bice yahozemo, mu ntera y’ibilometero 75 ivuye mu mujyi wa Uvira, iyizeza ko ari bwo umuryango mpuzamahanga uzoroherwa no kubungabunga umutekano w’abasivile.
Ubwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoraga umwanzuro wo kongeza MONUSCO manda y’umwaka, yahawe inshingano nshya zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bica amarenga ko mu gihe cya vuba, ishobora kohereza ingabo muri Uvira.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *