Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ibikorwa by’imirwano muri Komini ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, byasojwe nyuma y’uko rivuga ko ryigaruriye ibice byari bifitwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyaga.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Bertand Bisimwa, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, ubwo yasuraga abaturage bo muri aka gace ari kumwe n’abayobozi batandukanye b’iri huriro, barimo Dr. Freddy Kaniki ushinzwe ubukungu n’imari ndetse na Brig. Gen. Bernard Byamungu, Umugaba Mukuru wungirije wa M23.
AFC/M23 ivuga ko yamaze kwigarurira uduce turimo Point-Zéro, Mikenke, Kalingi, Ilundu na Rwitsankuku, twari dusanzwe turwanirwamo hagati y’impande zihanganye.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Bisimwa yavuze ko yoherejwe n’Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, hamwe n’Umugaba Mukuru w’igisirikare cy’uyu mutwe, Gen. Maj. Sultani Makenga, kugira ngo abamenyeshe ko imirwano yo muri Minembwe yarangiye.
Yavuze ko ubuyobozi bwa AFC/M23 butazemera ko ako gace kongera kugabwaho ibitero, ashimangira ko abaturage bamaze gutakaza ubuzima mu rugero rukabije, bityo ko hakenewe kubungabunga umutekano wabo.
Bisimwa yanagereranyije icyifuzo cy’ingabo za Leta ya RDC cyo kongera kwinjira muri Minembwe n’urugendo rw’Abisirayeli berekezaga i Kanani, avuga ko nubwo bashobora kwegera aka gace batazashobora kukigarurira.
Yakomeje avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 n’aba MRDP Twirwaneho bahuje imbaraga mu rwego rwo kurwanya ibyo yise umugambi wo gutoteza no kurimbura bamwe mu baturage hashingiwe ku bwoko bwabo. Yashimangiye ko uwo mugambi utazagerwaho.
Uruzinduko rw’abayobozi ba AFC/M23 muri Minembwe rwabaye nyuma y’iminsi mike iri huriro ritangaje ko ryafashe uduce twinshi two muri ako karere. Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko uru rugendo rwabaye mu buryo bugoranye bitewe n’imiterere y’aho hantu irimo imisozi miremire n’amashyamba menshi.
Mu gihe aba bayobozi basuraga abaturage, bamwe muri bo bagaragaje ibyishimo binyuze mu ndirimbo n’imbyino gakondo, mu rwego rwo kwizihiza ibyo AFC/M23 ivuga ko ari intsinzi yagezeho muri Minembwe.
Umugaba wungirije wa AFC/M23, Brig Gen Bernard Byamungu, yageze muri Point-Zéro
Perezida wa MRDP/Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki (iburyo) ari mu itsinda rigari rya AFC/M23 ryasuye Minembwe


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *