skol
fortebet

AFC/M23 yatangaje ko nayo iri mu bafite uruhare mu nzira y’amahoro

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 08, Jun 2026

AFC/M23 yatangaje ko nayo iri mu bafite uruhare mu nzira y'amahoro

Sponsored Ad

skol

Umutwe uhanganye n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo Kinshasa, AFC/M23 wavuze ko n’ubwo hari inzira z’ubuhuza n’ibiganiro bya dipolomasi biri gukorwa, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano y’amahoro, mu gihe nta ngamba zikomeye zifatwa n’umuryango mpuzamahanga cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ni mu gihe AFC/M23 ivuga ko abaturage bakomeje kwicwa n’ibitero by’indege n’ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya Kinshasa bikorerwa mu duce dutuwe cyane.

Bagize bati “AFC/M23 iributsa ko iri mu bagize inzira y’amahoro kandi yubahiriza amasezerano yasinywe, ishimangira ko amahoro arambye adashoboka hatabayeho uruhare rungana rw’impande zose bireba.”

Uyu mutwe wanenze cyane icyo wise kutubahiriza amasezerano kenshi na kenshi bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse no gukomeza guhitamo inzira ya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’ibyemeranyijwe muri dipolomasi, uvuga ko bidindiza icyizere kandi bikabuza iterambere riganisha ku mahoro arambye.

AFC/M23 yanagaragaje impungenge ku myitwarire y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ifata imyanzuro isa n’ifite aho ibogamiye, ivuga ko ibyo bigabanya ubwisanzure n’ubutabera bukenewe kugira ngo inzira y’amahoro igerweho, kuko amahoro adashobora kubakwa ku busumbane cyangwa ubutabera bw’abatoranyijwe.

Uyu mutwe uvuga ko ukwizerwa k’umuryango mpuzamahanga gushingiye ku ihame ry’uburinganire, kandi ko uburenganzira bwa muntu budakwiye kurengerwa kuri bamwe ngo abandi bwirengagizwe, kuko ububabare bw’umuturage wese wa DRC bukwiye guhabwa agaciro kangana.

Iri huriro ryavuze ko rizakomeza gukusanya no kubika ibimenyetso by’ihohoterwa rikorerwa abasivili, kubera ko buri wese wahohotewe akwiriye kumenyekana, buri mubabaro ukumvwa, kandi ukuri kukagaragazwa.

Basabye umuryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa bo mu karere n’abafatanyabikorwa b’amahoro bose, gukorana ubunyamwuga, kutabogama no kugira ubutwari, uvuga ko ejo hazaza ha DRC hadakwiye kwitambikwa n’inyungu za politiki cyangwa iz’akarere, kubera ko kugira aho umuntu abogamiye mu gihe cy’akarengane bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kugashyigikira.

Uyu mutwe uvuga ko wemera ko amahoro nyayo ashobora kuboneka gusa binyuze mu biganiro byubakiye ku kuri, byubahiriza buri ruhande kandi birimo bose, kandi ko witeguye gushyigikira gahunda iyo ari yo yose igamije kubaka DRC ishingiye ku butabera, umutekano, ubwiyunge no kubana neza.

Bagize bati “Amahoro asaba ukuri. Ukuri gusaba kutabogama, kandi kutabogama ni yo nkingi y’ingenzi y’igisubizo kirambye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa