skol
fortebet

AFC/M23 yatangaje ko yafatiye ingamba zikomeye ibitero bya FARDC

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

AFC/M23 yatangaje ko yafatiye ingamba zikomeye ibitero bya FARDC

Sponsored Ad

skol

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “ikindi gitero cyose gishya” cy’ingabo za leta kizagabwa ku butaka bagenzura kizasubizwa n’ingamba zirimo gusubiza inyuma izo ngabo zikarenga aho zaturutse zitera.

Mu itangazo, Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe ubu ugenzura ibice bitandukanye by’intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, yavuze ko ukwezi gushize kwa Gicurasi kwaranzwe no “kwongera ibitero byo ku butaka no mu kirere” kw’ingabo za Kinshasa ku bice bagenzura.

Yongeraho ko M23 itewe impungenge n’uko Kinshasa “yohereza ingabo nyinshi, intwaro ziremereye n’ibikoresho bya gisirikare” ku mirongo y’urugamba “mu kwitegura ibitero bishya” avuga ko bigabwa ku duce dutuwe n’abasivile.

Igisirikare cya DR Congo ntacyo kiravuga ku bitangazwa na M23.

Kanyuka avuga ko ibyo bitero bishya bigiye gukorwa kubisubiza bitazagarukira gusa ku “kurinda” ibice bagenzura ahubwo bazabisubiza inyuma kugeza inyuma y’aho byaturutse.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize umutwe wa M23 ntabwo wongeye kwagura aho wafashe, ahubwo ku gitutu cy’abahuza warekuye ahatandukanye mu ntara ya Kivu y’Epfo harimo umujyi wa Uvira n’uduce twa teritwari ya Uvira kugera i Kamanyola muri Walungu.

Umutwe wa Twirwaneho, ukorana na M23, uracyagenzura centre ya Minembwe muri teritwari ya Fizi, centre yahindutse isibaniro ry’ibitero by’indege za drones z’ingabo za leta kuva mu mezi ashize.

Impande zihanganye zimaze igihe kinini zumvikanye ku ngingo zitandukanye zirebana n’agahenge no guhagarika imirwano ariko ku rubuga rw’intambara imirwano ya hato na hato iracyakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa