skol

AFC/M23 yatunze urutoki u Burundi ku bitero by’indege biri kugabwa ku basivili

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ibitero by’indege biri kugabwa ku basivili mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru biri gutegurirwa mu Burundi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko uretse kwifashishwa mu gutegura ibi bitero, mu Burundi ari ho ihuriro ry’ingabo zose za Leta ya RDC ziyoborerwa.

Ati "Ibitero byose indege y’intambara ya Sukhoi-25 na drones bigaba ku bice bituwe cyane n’ahabera urugamba hose, bitegurirwa mu Burundi. Iki gihugu cyabaye ibirindiro by’ibanga n’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa riyoborerwa.”

Kanyuka yagaragaje ko u Burundi butifashishwa mu gutegura no kuyobora ibitero gusa, kuko ingabo zabwo n’Imbonerakure bigira uruhare rutaziguye mu bitero bigabwa ku basivili b’Abanye-Congo.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ibitero ingabo z’u Burundi zigaba ku basivili b’Abanye-Congo bigize ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Kuva mu Ukwakira 2025, Ingabo z’u Burundi zafunze inzira zose zihuza abatuye mu gice cya Minembwe giherereye muri teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga, zibabuza uburenganzira bwo kurema amasoko no kujya kwivuza.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, mu kwezi gushize yemereye BBC ko koko izi nzira zifunzwe. Yashinje Abanyamulenge batuye muri iki gice gukorana n’abanzi ariko imiryango iharanira uburenganzira bwabo yamaganye aya magambo.

Kuva tariki ya 26 Ugushyingo, ingabo z’u Burundi zatangiye guhanganira na AFC/M23 muri teritwari ya Mwenga. Zashakaga gufata ibice ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari ryavuyemo.

Tariki ya 30 Ugushyingo, AFC/M23 yemeje ko abasirikare benshi b’u Burundi bapfiriye muri Mwenga, imirambo yabo ishyingurwa mu byobo huti huti, inkomere zijyanwa kuvurirwa mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa