skol

AFC/M23 yemeje ko yagabye igitero i Kisangani

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryagabye igitero cya drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka, i Kisangani mu Ntara ya Tshopo mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira uwa 1 Gashyantare 2026.

Ku wa 3 Gashyantare, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko iki gitero cyari kigamije gusenya ahantu hategurirwa ibitero bya drones kuri iki kibuga cy’indege, bigabwa mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Kanyuka yasobanuye ko AFC/M23 itazarebera mu gihe ingabo za Leta ya RDC zizaba zikomeje kwibasira abasivili, kandi ko ahantu hose zikorera ibyaha, izahazisanga kugira ngo isenyere “ikibi aho gituruka.”

Yagize ati “AFC/M23 irahamagarira ubutegetsi bwa Kinshasa gufata umwanzuro udasubirwaho hagati y’amahoro n’intambara. Niramuka ihisemo amahoro, igomba kubahiriza agahenge. Nihitamo intambara, izaryozwa ibyo izakora byose n’ingaruka zose zishobora gukurikiraho.”

Iri huriro ryatangaje ko Leta ya RDC idakwiye kwegeka iki gitero ku bandi kuko ari ryo ryagabye iki gitero muri Kisangani, kandi ko mu gihe yibaza ku nkomoko y’ibikoresho byifashishwa muri uru rugamba, ikwiye kwibuka ko ku kibuga cy’indege cya Goma na Kavumu hafatiwe byinshi.

AFC/M23 yamenyesheje Leta ya RDC ko atari yo yonyine yemerewe gukoresha drones n’abacanshuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa