Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ugaragaza ko utishimiye uburyo icyo gihugu kiri kwitwara mu buhuza kuko bigaragara ko kiri kubogamira ku ruhande rumwe.
Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yandikiye Rubio ku itariki 7 Gicurasi 2026.
Nangaa muri iyo baruwa yagaragarije Amerika ko Leta ya RDC itubahirije ibyo yemeye mu biganiro by’amahoro byabereye i Montreux mu Busuwisi muri Mata 2026.
Ibyo Leta ya RDC yari yemeye ariko ikaba itarabishyira mu bikorwa harimo kurekura imfungwa 317 mu gihe kitarenze iminsi 10, ariko kugeza ubu ntibirakorwa.
Yagaragaje kandi ko mu bice AFC/M23 igenzura Leta ya RDC ikomeje kuhagaba ibitero bya drones n’iby’indege za gisirikare ndetse ko hari n’abayobozi b’uwo mutwe bashatse kwicwa, kandi ko ibyo bigaragaza ko Kinshasa irajwe ishinga n’intambara.
Muri iyo baruwa Nangaa yagaragaje ko uburyo Amerika iri kwitwara mu buhuza bw’impande zombi na bwo bushidikanywaho kuko bigaragara ko iri kubogamira kuri Leta ya RDC.
Yagaragaje ko nyuma y’uko RDC igiranye na Amerika amasezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi busa n’uburi gukingirwa ikibaba na Amerika nk’umuhuza ntigire icyo ikora.
Ni mu gihe AFC/M23 yagaragaje ko yo hari intambwe zemeranyijwe ziganisha ku mahoro yagiye ishyira mu bikorwa ku ruhande rwayo harimo kugabanya imirwano, kuva muri Walikale mu 2025, kurekura imfungwa 1.350 no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.
Ibyo kandi byiyongeraho icyifuzo yahaye Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge cyo kuyishyikiriza abasirikare ba FARDC barenga 5000 hamwe n’imiryango yabo.
Muri iyo baruwa AFC/M23 yagaragaje ko umutekano wakomeje kuzamba mu Mujyi wa Uvira nyuma y’uko iwuvuyemo, bitewe n’Ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bari muri uwo mujyi.
Iyo baruwa AFC/M23 yandikiye Amerika, kopi yayo yanahawe Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé na we uri mu bahuza kuri icyo kibazo, hamwe n’abandi bari muri gahunda yo gushaka amahoro hagati y’impande zombi binyuze mu nzira z’amahoro barimo Qatar n’u Busuwisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *