AFC/M23 yihanangirije ingabo za RDC na Wazalendo basahuye Umujyi wa Uvira
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryihanangirije ingabo z’iki gihugu n’imitwe ya Wazalendo byasubiye huti huti mu Mujyi wa Uvira, ribimenyesha ko nibyongera kuyitera bizatsindwa uruhenu.
Tariki ya 17 Mutarama 2026, AFC/M23 yakuye mu Mujyi wa Uvira abarwanyi bari bawusigayemo mu gihe bari bategereje ko woherezwamo ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho kugira ngo zibungabunge umutekano w’abasivile.
Mu gitondo cyo ku wa 18 Mutarama, abarwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo barimo abayobowe n’uwitwa Gen Ngomanzito bagaragaye muri uyu mujyi, bateguza ko bazakomeza urugamba kugira ngo bakure abarwanyi ba AFC/M23 mu bice byose bagenzura.
Kuva mu gitondo, abarwanyi ba Wazalendo n’abaturage basigaye muri uyu mujyi biraye mu ngo z’Abanyamulenge n’insengero zabo, basahura ibikoresho byose byarimo. Hari abumvikanye bavuga ko badashaka Abanyarwanda muri uyu mujyi.
Ku gicamunsi cy’uwo munsi, abasirikare bo mu mitwe y’ingabo zidasanzwe za RDC bagaragaye binjira mu Mujyi wa Uvira. Hari abinjiyemo n’amaguru, abandi bakoresha imodoka zo mu bwoko bwa Jeep.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta, Jean-Jacques Purusi, yaciye amarenga ko na we ashobora kuva mu buhungiro mu Burundi, agasubira gukorera mu Mujyi wa Uvira.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC risubiye mu Mujyi wa Uvira, bishoboka cyane ko ritera abarwanyi babo kandi ko rizatsindwa.
Mbonimpa wasubizaga Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, yagize ati “Ingabo zanyu ziri gusubira muri Uvira. Ikizabaho ni uko zizatera ibirindiro byacu. Ikizabaho kandi ni uko zizatsindwa. Ikitazabaho ni uko ubufasha bwa dipolomasi muhora muhabwa kugeza uyu munsi buzahoraho.”
Abarwanyi ba AFC/M23 basubiye inyuma bazamuka berekeza mu bice birimo Kamanyola. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zasabye ko bajya mu bice biri mu bilometero 75 bavuye mu Mujyi wa Uvira.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *