skol

AFC/M23 yizeye ko amasezerano ya Washington yaharura inzira y’ikizava mu biganiro bya Doha

Yanditswe: Thursday 03, Jul 2025

featured-image

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwiteguye gusubira mu biganiro bya Doha bigamije gushaka amahoro hagati y’uyu mutwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakizera ko amasezerano ya Washington ashobora kuzatuma n’i Doha hava umusaruro.

M23 ihamya ko inshuro enye bagiye muri Qatar nta musaruro wahabonetse kuko RDC yitabiraga kubera igitutu cy’amahanga ariko ikagenda idafite umugambi w’ibiganiro.

Freddy Kaniki Rukema usanzwe ari Visi Perezida w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ushinzwe ubukungu n’imari ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 3 Nyakanga 2025, yavuze ko ubu bizeye ko Leta ya RDC yaba yarabonye ko ibiganiro bya Washington bitakemuye ikibazo mu buryo burambye.

Ati “Ubwo amasezerano ya Washington yasinywe kandi akabona ko aya masezerano atari igisubizo ku kibazo, wenda azatanga amahirwe ku biganiro bya Doha ku buryo tugira ibiganiro bihamye bizageza ku musaruro w’amahoro tumaze igihe dutegereje.”

Yashimangiye ko mu gihe bazakomeza kuganira “hazabaho igihe wenda [Leta] izumva ko amahoro muri iki gihugu yagerwaho binyuze mu biganiro bya politike. Ntabwo tujya mu mirwano kuko tubishaka, ahubwo ni uko nta yandi mahitamo badusigira.”

Ati “Tuzajya i Doha twizeye ko wenda kuri iyi nshuro bazagirana amasezerano n’abaturage, bakemera ko duhindura ubuzima bw’abaturage.”

Yatanze urugero rw’amabanki yafunze imiryango i Goma kuva uyu mujyi wafatwa na M23 kubera ko Leta ya Kinshasa yayabujije gukorera mu bice uyu mutwe wafashe nyamara amafaranga abitsemo ari ay’abaturage.

Ati “Twibaza niba Tshisekedi yibuka ko aba bantu bari mu bo agomba gukorera kandi ari Abanye-Congo nubwo baba i Goma, Kasai na Lubumbashi aracyabafiteho inshingano. None ari guhana nde? Ntabwo ari guhana Freddy kuko njye nta mafaranga na make mfite muri ziriya banki.”

Uyu mugabo yavuze ko igihe cyose bajya mu biganiro bizeye ko umunsi umwe Leta ya RDC izumva neza ko ikwiye kureka abayoboye ibice byafashwe na M23 bagakorera abaturage.

Mu gihe havugwa ibiganiro bya Doha, Leta ya RDC yo ikomeza kugaba ibitero mu bice byafashwe na M23 ndetse mu minsi mike ishize yahabuye indege ya gisivili yari ijyanye imiti n’ibindi by’ibanze ku bantu batuye mu Minembwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa