AFC/M23 yongereye amasaha yo gukoresha umupaka munini wa RDC n’u Rwanda
Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025
Ihuriro AFC/M23 ryongereye amasaha yo gukoresha umupaka munini wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, uhuza umujyi wa Goma na Rubavu.
Ubusanzwe kuva iri huriro ryafata umujyi wa Goma, ryongereye amasaha yo gukoresha uyu mupaka uzwi nka La Corniche, ajya hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo agera ku saa yine z’ijoro.
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, yatangaje ko guhera ku wa 19 Nzeri 2025, uyu mupaka uzajya ukoreshwa kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa sita z’ijoro.
Yagize ati “Abaturage bose bo muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu mujyi wa Goma, bamenyeshejwe ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, umupaka munini uzajya ukora kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa sita z’ijoro.”
Guverineri Bahati yasabye abatanga serivisi ku mupaka ko basabwa kubahiriza iri bwiriza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu muri Nyakanga bwagaragaje ko kuva M23 yafata Goma, abakoresha uyu mupaka n’undi muto byegeranye biyongereye cyane. Hagati ya 2020 na 2024, abinjiraga ku munsi bayinyuzeho bari ibihumbi 20, ariko mu 2025 bageze ku bihumbi 43.
Meya w’aka Karere, Mulindwa Prosper, yagize ati "Imibare y’abakoresha imipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière yarazamutse, ku buryo bageze ku bihumbi 43, hatabariwemo abakoresha umupaka wa Kabuhanga.”
Abakoresha umupaka munini n’umuto barimo abacuruzi, abaguzi, abakozi, abagenderana n’abajya gutembera ku mpande zombi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *