
Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje Afhamia Lotfi nk’umutoza mukuru wa yo mu mwaka w’imikino 2025-26.
Hari hashize iminsi havugwa amakuru avuga ko uyu munya-Tunisie, yamaze kumvikana na Gikundiro nk’umusimbura wa Robertinho wamaze gutandukana n’iyi kipe.
Biciye mu Itangazo Rayon Sports yageneye abanyamakuru, uyu mutoza yatangajwe nk’umutoza mukuru wa yo. Amakuru avuga ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’ubwo bitatangajwe.
Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thadée yavuze ko gutekereza uyu mutoza biri mu rwego rwo gutangira kubaka Rayon Sports itwara ibikombe kandi bazafatanya urwo rugendo bagiye gutangirana.
Ati “Turifuza Rayon Sports nshya itwara ibikombe, ishingiye ku mbaraga, icyerekezo no kwitwara neza. Abafana bacu bitegure ikipe ibatera ishema kandi ifite intego. Ikipe ihatana mu marushanwa y’imbere mu Gihugu no muri CAF Confederation Cup.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Umunsi w’Igikundiro “RAYON DAY”, uzaba hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na tariki ya 9 Kanama 2025. Muri ibi birori, hazatumirwa ikipe y’ubukombe muri Afurika nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga.
Rayon Sports yatakaje igikombe cya shampiyona nyuma yo gutakaza umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ubwo yatsindwaga na Bugesera FC ibitego 2-1 ikanatakaza umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ubwo yagwaga miswi na Vision FC 0-0.
Umutoza mushya w’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi, bafite umukoro wo kugumana n’abakinnyi beza ba yo basoje amasezerano barimo Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Mugisha François “Masta”, Khadime Ndiaye, Biramahire Abeddy n’abandi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *