Afurika izagirwaho ingaruka zikomeye n’igabanywa ry’inkunga z’u Bwongereza
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bizagirwaho ingaruka n’inkunga z’u Bwongereza zigiye kugabanywaho 40%, by’umwihariko kuri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ubusanzwe u Bwongereza bwatangaga inkunga zingana na 0,5% by’umusaruro mbumbe wabwo, ariko muri Gashyantare 2025 bwafashe icyemezo cyo kuyigabanya, ikagera kuri 0,3%.
Guverinoma y’iki gihugu yagaragaje ko inkunga izagabanywaho 40% kugira ngo hongerwe amafaranga ashorwa mu gisirikare, aho byitezwe ko azagera kuri 2,5% by’umusaruro mbumbe, hashingiwe kuri politiki y’umuryango NATO.
Raporo y’ibiro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga yagaragaje ko inkunga nyinshi zizagabanywa ari izahabwaga ibihugu bya Afurika, muri gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’abagore, uburezi bw’abana, isuku n’isukura.
Ibi biro byasobanuye ko muri rusange, inkunga zizagabanywa cyane ari izishingiye ku bufatanye butaziguye bw’u Bwongereza n’ibindi bihugu.
Icyakoze, inkunga zinyuzwa mu miryango mpuzamahanga zo zizakomeza gutangwa nka mbere. Izo zirimo izinyuzwa mu ihuriro Gavi rigeza inkingo n’imiti ku bihugu biri mu nzira y’iterambere.
U Bwongereza kandi buzakomeza gufasha Banki y’Isi muri gahunda yo gushyigikira ibihugu biri mu nzira y’iterambere. Biteganyijwe ko mu myaka itatu iri imbere, buzayiha miliyari 1,98 y’Amapawundi izagenerwa abantu miliyoni 1,9.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *