Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Afurika ari umugabane wifitemo ubushobozi kuko ufite umutungo kamere n’abaturage bafite imbaraga zo gukora, ariko ugifite ibibazo bitandukanye bituma udatera imbere, ibyo yagereranyije n’intare igisinziriye.
Ni ingingo Cardinal Kambanda yagarutseho mu nama mpuzamahanga yaranzwe n’ibiganiro no gusengera amahoro. Yabereye i Roma mu Butaliyani ku wa 28 Ukwakira 2025.
Cardinal Kambanda yavuze ko iyo witegereje Afurika usanga hari amakuru ifite avuguruzanya.
Ati: “Umugabane urakize cyane mu bijyanye n’abakozi ndetse n’umutungo kamere, ariko uracyakennye cyane. Ni nk’intare igisinziriye, itarakanguka.”
Yavuze ko kimwe mu bitera ibi bibazo muri Afurika harimo imiyoborere mibi, kunyereza umutungo n’amasezerano igirana n’ibigo mpuzamahanga, ariko itayafitemo inyungu.
Ati: “Gucukura umutungo kamere wa Afurika mu nyungu z’amahanga yuririra ku miyoborere idahamye, amasezerano ataboneye; biganisha ku myenda, kubura ubushobozi bwo kugena uko umutungo ukoreshwa ndetse n’inyungu zibarirwa ku ntoki zigera ku baturage.”
“Afurika ntabwo ari umugabane ukiri muto kubera gusa abaturage bawo biganjemo urubyiruko, ahubwo bishingira no ku mutungo kamere ifite utarakorwaho, ariko uyu mutungo kamere uboneka ku bwinshi uzana n’ibindi bibazo.”
Yagaragaje ko nubwo Afurika yihariye 30% by’umutungo kamere w’Isi yose, abaturage bayo bakomeje gukena no kutagerwaho n’inyungu z’uyu mutungo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *