skol

Afurika y’Epfo: Abashinwa bahamijwe ibyaha 158 birimo gukoresha abakozi imirimo y’agahato

Yanditswe: Thursday 11, Sep 2025

featured-image

Abashinwa barindwi bacuruje abanya-Malawi ndetse bakanabakoreshwa imirimo y’agahato muri Afurika y’Epfo bakatiwe gufungwa imyaka 20.

Mu bakatiwe n’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo, harimo abagabo Bane n’abagore Batatu bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu ndetse no gushimuta.

Aba bantu bafashwe ubwo inzego z’ibanze zajyaga gusaka mu ruganda ruri mu Mujyi wa Johannesburg, basangamo abanya-Malawi 91, barimo abana 37 bakoreshwaga mu buryo butemewe.

Guverinoma yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu byaha bikorwa cyane muri iki guhugu.

Iri tsinda rigizwe na Kevin Tsao, Chen Hui, Qin Li, Jiaqing Zhou, Ma Biao, Dai Junying, na Zhang Zhilian ryahamwe n’ibyaha 158 mu 160 baregwaga.

Mu byo baregwa birimo gufasha abimukira kuguma mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, kurenga ku mategeko y’umurimo, nko kutandikisha ibikorwa byabo.

Inzego z’umutekano zagiye gusaka muri uru ruganda nyuma y’uko umwe mu bakoragamo ahunze ajya kurega bimenyekana ko abahakorera bakora amasaha 11, bagakora iminsi irindwi, nta bwirinzi buhari.

Aba bakozi, bahembwaga umushahara uri hasi cyane ugereranyije n’umushahara fatizo muri iki gihugu usanzwe ungana na1,64$ ahwanye n’Amayero 1,22£ ku isaha kandi iyo basabaga ikiruhuko , umushahara wahitaga ufatirwa.

Amategeko agenga imirimo muri Afurika y’Epfo, agaragaza ko umukozi atagomba gukora amasaha arenze icyenda ku munsi ndetse baba bafite uburenganzira bwo kuruhuka buri cyumweru nibura amasaha 36 kereka habayeho andi masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa