Abaturage ba Ghana bagera ku 300 batahutse bava muri Afurika y’Epfo ku wa Gatatu, mu gikorwa cyo gutahuka ku bushake nyuma y’imyigaragambyo irwanya abanyamahanga n’umutekano muke byagaragaye cyane muri icyo gihugu.
Muri abo bantu harimo abagore n’abana, aho bafashe indege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya OR Tambo i Johannesburg. Bavuga ko bamaze igihe babaho mu bwoba no guhohoterwa kubera kwiyongera kw’urwango rugamije abanyamahanga.
Abategetsi ba Afurika y’Epfo bavuga ko bari gukorana na Ghana kugira ngo bazatange inzira yo gutaha ku barenga 800 bari ku rutonde rw’abifuza gusubira mu gihugu cyabo.
Abashinzwe abinjira n’abasohoka bavuze ko muri abo 300 batahutse, bake gusa ari bo bari bafite impapuro zibemerera kuba muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iyo myigaragambyo yatewe n’abasaba ko hashyirwaho amategeko akaze ku bijyanye n’abimukira, bamwe bakavuga ko abanyamahanga bateza ubugizi bwa nabi kandi bakongera ubushomeri buri hejuru ya 30% muri Afurika y’Epfo.
Hari n’aho iyo myigaragambyo yahindutse ibikorwa by’urugomo byibasira abanyamahanga baturuka mu bindi bihugu byo munsi ya Sahara.
Uhagarariye Ghana muri Afurika y’Epfo, Benjamin Quashie, yavuze ko uku gutahuka kw’abo baturage kugamije kugabanya amakimbirane, ariko hakaba hakomeje imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande, abategetsi ba Afurika y’Epfo baramagana ibikorwa by’urwango n’urugomo byibasiye abanyamahanga, bavuga ko binyuranyije n’amahame ya demokarasi n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *