Leta y’Afurika y’Epfo ivuga ko abanyamahanga barenga 53,000 birukanwe cyangwa bacyurwa iwabo kuva itangije igikorwa cy’"imicungire y’abimukira" mu byumweru bitanu bishize.
Abategetsi bavuga ko benshi muri abo ari abakomoka muri Malawi, Zimbabwe na Mozambique, ndetse uwo mubare ushobora kwiyongera kuko ibikorwa byo kwirukana no gucyura abanyamahanga bikomeje.
Afurika y’Epfo irimo gukora kimwe mu bikorwa binini cyane byo guhashya abimukira badafite ibyangombwa byemewe cya mbere kibayeho muri iyi myaka ishize, nyuma y’ibyumweru bishize haba imyigaragambyo yo kwamagana abimukira yabayemo urugomo, gutera ubwoba no gusahura.
Abigaragambya bakomeje gusaba ko habaho uburyo bukomeye cyane bwo kugenzura imipaka no kwirukana ku bwinshi, bagashinja abimukira kugira uruhare mu bushomeri bwinshi buri muri icyo gihugu, ikigero gikomeje kwiyongera cy’ubugizi bwa nabi n’irindimuka rya serivisi zigenewe abaturage.
Umuryango w’Abibumbye waburiye ku kudakoresha abimukira nka nyirabayazana w’ibibazo byo mu mibereho n’ubukungu Afurika y’Epfo ifite.
Impirimbanyi zirwanya abimukira zakangishije ko zizajya zikora imyigaragambyo rimwe mu cyumweru yo kwotsa igitutu leta kugeza ibyo zisaba bigezweho, ndetse hari ubwoba ko iyo myigaragambyo ishobora guhinduka iy’urugomo.
Abigaragambya bari bashyizeho “itariki ntarengwa yabo bwite” ya 30 Kamena (6) kugira ngo abimukira bose badafite ibyangombwa byemewe babe bamaze kuva muri icyo gihugu. Byatumye abanyamahanga benshi bava muri Afurika y’Epfo bahunga urugomo no guterwa ubwoba.
Mu byumweru bya vuba aha bishize, ibihugu byinshi, birimo Ghana, Nigeria, Uganda na Kenya, byakoresheje indege mu gucyura abaturage babyo.
Ku cyumweru, Minisitiri w’ubutabera no guteza imbere itegekonshinga w’Afurika y’Epfo, Mmamoloko Kubayi, yatangaje ko abanyamahanga 53,499 ari bo barirukanwe abandi bacyurwa iwabo, “biganjemo Abanya-Malawi, bakurikiwe n’Abanya-Zimbabwe n’Abanya-Mozambique”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Pretoria, Minisitiri Kubayi yagize ati:
“Turimo kwihatira kugera kuri gahunda y’abimukira isanzwe kandi iri ku murongo izirikana ndetse yigengesera ku mpungenge zigaragazwa n’abaturage bacu, ari na ko yubahiriza uburenganzira bwa muntu n’icyubahiro cy’abantu bose bari mu gihugu cyacu, hatitawe ku bwenegihugu bwabo n’imiterere y’ubwimukira bwabo [uko dosiye zabo zijyanye n’ubwimukira zihagaze].”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *