skol

Afurika y’Epfo ku gitutu cy’ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abanyamahanga bayibamo

Yanditswe: Sunday 03, May 2026

featured-image

Nigeria yahamagaje Ambasaderi w’Agateganyo wa Afurika y’Epfo muri iki gihugu, aho ishaka ibisobanuro ku bitero bikomeje kugabwa ku banyamahanga barimo n’Abanya-Nigeria, muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, yavuze ko mu nama izayihuza na Ambasaderi w’Agateganyo wa Afurika y’Epfo muri Nigeria ku wa 4 Gicurasi, harimo kugaragaza impungenge batewe n’ibyo bitero ndetse bamwereke ko nta gikozwe umubano hagati y’ibyo bihugu ushibora kuzamba.

Riti “Ibiganiro bizibanda ku bikorwa byibasira amatsinda y’abimukira ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byagiye byibasira Abanya-Nigeria, no kwibasira ibikorwa byabo by’ubucuruzi.”

Mu byumweru bibiri bishize, byibuze hamaze kwicwa Abanya-Nigeria babiri n’Abanya-Ethiopia bane. Ni ibitero byakomereje no ku bandi banyamahanga baba muri Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo nk’igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’inganda, yakira benshi mu Banyafurika baba bagiye gushaka akazi.

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe ubwisanzure, mu cyumweru gishize, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye ibi bikorwa ariko anasaba abanyamahanga kubahiriza amategeko y’iki gihugu.

Bamwe mu Banya-Afurika y’Epfo bashinja abanyamahanga kuba mu gihugu cyabo bitemewe, bakikubira akazi kagakozwe n’abenegihugu, ndetse abanyamahanga bagashinjwa kugira uruhare mu byaha bitandukanye birimo no gucuruza ibiyobyabwenge.

Amatsinda y’aba bantu adashaka abanyamahanga, amaze iminsi ababuza kujya mu bitaro mu mashuri no gushaka izindi serivisi, abanyamahanga bagasabwa ibyangombwa.

Mu kwezi gushize Ghana na yo yahamagaje intumwa ya Afurika y’Epfo muri iki gihugu nyuma y’uko hagaragaye amashusho Umunye-Ghana uba muri Afurika y’Epfo ari gucunaguzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa