Afurika y’Epfo na Brazil byashyizwe mu bihugu bikwiye kwitonderwa mu bijyanye n’ubucuruzi bw’abantu
Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yashyize Afurika y’Epfo na Brazil ku rutonde rw’ibihugu bigomba kwitonderwa mu kurwanya ubucuruzi bw’abantu, nyuma yo gusanga ibyo bihugu byombi bitagaragaza intambwe ihagije muri uru rugamba.
Ibi byatangajwe binyuze muri raporo ngarukamwaka yitwa ’Trafficking in Persons’ (TIP) isuzuma uko ibihugu byo ku isi bihagaze mu guhangana n’ibikorwa byo gukoresha abantu ku gahato, ubucakara bugezweho, ubucuruzi bw’abana n’abagore ndetse n’andi marorerwa akorerwa abatagira kivurira.
Iyo raporo yatanzwe itinze hafi amezi atatu kubera ikibazo cy’abakozi bake mu rwego rwa Leta ya Amerika, yashyize ibyo bihugu byombi mu cyiciro cya “Tier 2 Watch List”, aho bibarwa mu bigomba gushyirwaho igitutu gikomeye kugira ngo bongerere imbaraga ibikorwa byo guhashya ubucuruzi bw’abantu, bitaba ibyo bikaba byashyirirwaho ibihano.
Raporo igaragaza ko nubwo Afurika y’Epfo yashyizeho itsinda rya mbere ku rwego rw’intara mu guhangana n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ndetse ikaba yarasoje imanza zimwe na zimwe, byagaragaye ko ibijyanye no kugaragaza abahohotewe biri kugabanuka ndetse n’iperereza n’imanza bijyanwa mu nkiko bigenda bigabanuka.
Ku ruhande rwa Brazil, raporo yerekanye ko iperereza ryakozwe ndetse n’imanza zatanzwe byari bike ugereranyije n’imyaka yashize, kandi inkiko na zo zagaragaje kugabanuka kw’imanza zishingiye kuri ubu bucakara bugezweho.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuzamo igitutu gikomeye. Perezida Donald Trump yakunze gushinja Afurika y’Epfo (nta bimenyetso bigaragara abishingiraho) ko irenganya umuryango w’abazungu bake bahatuye.
Uyu mugabo kandi yatangije gahunda yo kwakira bamwe muri bo nk’impunzi, anashyiraho ingamba zikomeye ku bicuruzwa biva muri icyo gihugu. Ku ruhande rwa Brazil, umubano wabo na Amerika wasenyutse cyane nyuma y’uko uwahoze ari Perezida Jair Bolsonaro ahamijwe ibyaha, bikaba byakurikiwe no gufatirwa ibihano birimo gukumirwa ku byerekeye viza ndetse n’amabwiriza y’imari.
Iyi myanzuro mishya ya Amerika ifite ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Afurika y’Epfo na Brazil kuko ishyira igitutu gikomeye ku byerekeye kwerekana intambwe ifatika mu guhangana n’ubucuruzi bw’abantu. Kutabikora bishobora gutuma ibyo bihugu byibasirwa n’ibihano bikomeye, bikaba byakurura ingaruka ku bukungu ndetse bigatera abashoramari n’abatanga inkunga kubitakariza icyizere.
Amerika yagaragaje ko nta gihugu na kimwe kigomba kwirara cyangwa gukerensa ikibazo cy’ubucuruzi bw’abantu kuko ari icyaha cyambura abantu uburenganzira bwabo bwa muntu. Kuri ubu, Afurika y’Epfo na Brazil biri gusabwa kwihutisha ibikorwa by’ingirakamaro byo guhangana n’iki kibazo gikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *