skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Perezida Ramaphosa yaburiye abigaragambya bamagana abimukira kubikora mu mahoro

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 30, Jun 2026

Afurika y'Epfo: Perezida Ramaphosa yaburiye abigaragambya bamagana abimukira kubikora mu mahoro

Sponsored Ad

skol

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko abantu bateganya kwigaragambya bamagana abimukira bakwiye kubikora “nta gutera ubwoba, nta gushyiraho ibikangisho cyangwa gutanga nyirantarengwa”.

Yabiburiye abaturage ku wa mbere, bucya bushyira kuri uyu wa kabiri washyizweho nk’igihe ntarengwa kitatanzwe n’ubutegetsi cyuko abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe baba bamaze kuva muri icyo gihugu.
Abaturage babarirwa mu bihumbi byinshi bakomoka mu bindi bihugu byo muri Afurika bamaze kuva muri Afurika y’Epfo mu byumweru bishize kubera ubwoba bwuko bashobora gukorerwa urugomo.
Umugabo w’Umunya-Malawi udafite ibyangombwa byemewe yabwiye BBC ko yishimiye kuba asubiye iwabo ariko ko ashengutse umutima kubera ko asize abana bane bakiri bato.
Ubwo imyigaragambyo yakazaga umurego mu mezi ya vuba aha ashize, Ramaphosa yakomeje kuburira abigaragambya ko bakwiye kubikora mu mahoro kandi bashyira mu gaciro, ari na ko yemera ko hacyenewe amavugurura ajyanye n’abinjira mu gihugu.
Mu kanyamakuru asohora buri cyumweru, yibukije abaturage ati: “Bamwe mu banyamahanga baba muri Afurika y’Epfo bari hano mu buryo bwemewe n’amategeko.”
“Barakora, bariga, batunze imiryango, bashora mu bukungu bwacu ndetse batanga umusanzu mwiza muri sosiyete yacu. Na bo bafite uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko yacu n’Itegekonshinga ryacu.
“Uburenganzira bwo kwigaragambya n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza ntibwemerera abantu gushyira ibikangisho cyangwa gutera ubwoba abandi, cyangwa gukora ibikorwa byo kwangiza cyangwa iby’urugomo.”
Imibare ya leta igaragaza ko muri Afurika y’Epfo hari abanyamahanga barenga miliyoni eshatu bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.
Mbere y’icyo gihe ntarengwa – kitashyizweho n’ubutegetsi, abimukira babarirwa mu bihumbi basanzwe bamaze ibyumweru byinshi bategerereje mu nkambi z’agateganyo kubera ubwoba bwuko umutekano wabo wahungabanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa