Afurika y’Epfo: Urukiko rwahagaritse ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye Zambia
Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025
Urukiko Rukuru rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo rwahagaritse umuhango wo gushyingura Dr Edgar Chagwa Lungu wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021.
Dr. Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo tariki ya 5 Kamena 2025. Umuryango we wari wateganyije kumushyingura i Johannesburg ku wa 25 Kamena nyuma y’aho utumvikanye na Leta ya Zambia kuri gahunda yo kumushyingura mu cyubahiro i Lusaka.
Mu gihe imyiteguro yo gushyingura Dr. Lungu yari igeze kure, Leta ya Zambia ku wa 34 Kamena yasabye urukiko rwa Pretoria guhagarika uyu muhango, isobanura ko amategeko ateganya ko uwabaye Perezida agomba gushyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cye.
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Leta ya Zambia ku wa 25 Kamena, urukiko rwa Pretoria rwemeje ko bifite ishingiro, ruhagarika umuhango wo gushyingura Dr. Lungu wagombaga kwitabirwa n’umuryango we gusa.
Iki cyemezo cyafashwe ubwo hari hamaze kuba Misa yo gusabira no gusezera kuri Dr. Lungu yabereye muri Cathedral of Christ the King i Johannesburg, yitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango we.
Intumwa Nkuru ya Leta ya Zambia, Mulilo Kabesha, yasabwe gutanga bitarenze tariki ya 4 Nyakanga inyandiko y’ibisobanuro bigaragaza impamvu ashaka ko umurambo wa Dr. Lungu ujyanwa mu gihugu cye, bikazumvwa mu rukiko tariki ya 4 Kanama.
Umuryango wa Dr. Lungu na wo wasabwe gutanga inyandiko itanga ibisobanuro bigaragaza impamvu umurambo we ugomba gushyingurwa muri Afurika y’Epfo.
Ubusabe bw’urukiko bugaragaza ko Dr. Lungu atazashyingurwa mbere ya tariki ya 4 Kanama.
Uyu mwanzuro wafashwe hamaze kuba misa yo gusabira Dr. Lungu, yagombaga gukurikirwa no kumushyingura
Umuryango wa Dr. Lungu wamenye umwanzuro w’urukiko ubwo wari muri Cathedral of Christ the King yabereyemo misa yo kumusabira


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *