. Afurika y’Epfo yahakanye ko yasabye abaturage gukorera mu ngo kubera ibura rya lisansi
Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026
Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bikomeje guhura n’ingaruka z’ibikomoka kuri peteroli bikomeje guhenda kubera intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Afurika y’Epfo na yo iri guhura n’ibi bibazo ndetse mu minsi ishize yakoze inama yiga ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, umuyobozi ubishinzwe atanga urugero rwo gukorera mu rugo nk’uburyo bwo guhangana na byo, icyakora bifatwa nk’ihame mu gihugu hose.
Minisiteri ishinzwe umutungo kamere n’ibikomoka kuri Peterori muri Afurika y’Epfo yashyize umucyo ku nkuru zimaze igihe zivugwa ko abaturage basabwe gukorera mu rugo.
Uyu muyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli yumviswe avuga ibijyanye no gukorera mu rugo kubera ibi bibibazo ndetse ko gukorera mu rugo byafasha abakozi kugabanya umugogoro w’ibiciro bikomeje kwiyongera.
Iyi minisiteri yakomeje iti “Byavuzwe hasubizwa ikibazo cyabajijwe higwa ku cyakorwa ku biciro bya lisansi. Ni muri urwo rwego, gukorera mu rugo byatanzweho urugero nka bumwe mu buryo bwinshi abantu cyangwa ibigo bashobora gukoresha mu kugabanya igiciro cy’ingendo gikomeje gutumbagira.”
Iyi minisiteri yavuze ko bidakwiye ko urugero rwifashishijwe mu nama runaka rwafatwa nk’amabwiriza igihugu cyafashe.
Iyi minisiteri yavuze ko Guverinoma izakomeza kwita ku bibazo bijyanye na lisansi n’ibiciro byabyo n’ibindi bituma ubuzima bw’abaturage ba Afurika y’Epfo bugorana, yerekana ko icyemezo kizafatwa kizamenyekana binyuze mu nzira za nyazo.
Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri Afurika bikomeje guhura n’ibibazo by’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli dore ko nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri kubona umugabo bigasiba undi.
Ibihugu byo muri Afurika birimo Afurika y’Epfo, Kenya, Ghana byatangiye kwerekeza amaso muri Nigeria, ahabarizwa uruganda rw’umushoramari Aliko Dangote rwitwa ‘Dangote Oil Refinery’ mu gushaka ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba iyanga kubera intambara ya Iran.
Bivugwa ko nka Afurika y’Epfo yifuza kugirana amasezerano n’uru ruganda y’uko ruzajya rugemura ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu mu gihe cy’umwaka wose.
Impamvu ni uko mu myaka myinshi ishize ibihugu byo muri Afurika byishingikirizaga ku bikomoka kuri peteroli bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko ubu bikaba bigoranye kubera intambara.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *