skol
fortebet

Afurika y’Epfo yakuyeho ibirego byashinjaga Abanya Libya 95 kuhakorera imyitozo ya Gisirikare mu buryo butemewe

Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane, abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo bakuyeho ibirego ku baturage 95 bo muri Libiya batawe muri yombi mu kwezi gushize bashinjwa gukora imyitozo ya gisirikare itemewe mu ntara ya Mpumalanga.

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha cyavuze ko ibimenyetso bidahagije byo gukurikirana abo bagabo. Mu rukiko bashinjwaga kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Aba banye Libia byavugwaga ko binjiriye kuri VIZA yo kujya kwiga muri iki gihugu.

Televiziyo yitwa “Newzroom Afrika TV”, yari yerekanye amashusho y’aho abo banyalibiya bafatiwe, igaragaza inkambi isa nk’iya gisirikare, ifite amahema y’icyatsi kibisi.

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha, Monica Nyuswa, yavuze ko aba bagabo badakwiye guhamwa n’ibyaha kuko umunsi bafatwaga nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko bakora imyitozo mu buryo butemewe.

Umwunganizi wabo ’Nico du Plessis’ yabwiye abanyamakuru nyuma yuko ibyo birego bivanyweho kuri uyu wa Kane, ko biteze ko bazoherezwa muri Libiya mu masaha 48 ari imbere.

Ati: “Bishimiye cyane ko bakuriweho ibirego, ni byo twari twiteze.Gusa iki kirego kiracyakorwaho iperereza."

Aba bapolisi byavugwaga ko bari bigabije ikigo cya gisirikare kiri ku butaka buri mu ruzi rwa White mu ntara ya Mpumalanga. Ni mu bilometero nka 360 uvuye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg w’Afurika y’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa