skol
fortebet

Afurika y’Epfo yasabye Taiwani kwimura ambasade yayo i Pretoria

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira 2024, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko yasabye Taiwani kwimura ambasade yayo mu murwa mukuru Pretoria, mu gihe Taiwani iyishinja gukoreshwa n’igitutu cy’u Bushinwa .

Sponsored Ad

Afurika y’Epfo ariko yamaganye ibi kandi ivuga ko iki cyemezo ari imikorere ya dipolomasi isanzwe, dore ko yahagaritse umubano wa politiki na diplomasi na Taiwani mu 1997 nk’uko bitangazwa na Reuters.

Ibiro bishinzwe imibanire mpuzamahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo byatangaje ko ibiro bishinzwe imikoranire bya Taipei muri Pretoria bizahindurwa nk’ibiro by’ubucuruzi kandi byimurirwe mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Johannesburg.

Itangazo rivuga ko ibiro byahawe amezi 6 yo kwimuka, rigira riti: "Kwimura ibizafatwa nk’ibiro by’ubucuruzi haba i Taipei ndetse no muri Johannesburg ... bizaba ari ukuri kwerekana imiterere itari iya politiki na dipolomasi ku mubano uri hagati ya Repubulika ya Afurika y’Epfo na Taiwani".

U Bushinwa n’umufatanyabikorwa mu bucuruzi ukomeye wa Afurika y’Epfo ku Isi kandi bukaba bushaka kwagura ubufatanye mu bijyanye n’ingufu zishobora kuvugururwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa