Afurika y’Epfo yongeye gukora Israel mu jisho, iyishinja kuvogera ubusugire bwa Iran
Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

Leta ya Afurika y’Epfo yashimangiye ko ihangayikishijwe n’ibitero igisirikare cya Israel giherutse kugaba kuri Iran, igaragaza ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga n’ubusugire bw’iki gihugu.
Ni ingingo yagarutsweho n’Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Chrispin Phiri.
Phiri yavuze ko ibyo Israel yakoze bihangayikishije kuko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Ati “Ibi bikorwa biteye impungenge zikomeye ku bijyanye n’amategeko mpuzamahanga akubiyemo n’ihame ry’ubusugire, kutavogera ubutaka bw’ibindi bihugu ndetse no kurinda abasivile byose biri mahame ya Loni n’amategeko mpuzamahanga ku kiremwa muntu.”
Yakomeje yihanganisha ubuyobozi bwa Iran ndetse n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibi bitero.
Ibitero Phiri yagarutseho ni ibyo Israel yagabye muri Iran ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, byahitanye abasirikare bakuru b’iki gihugu barimo Hossein Salami wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu.
Intambara yeruye hagati ya Israel na Iran yatangiye ku wa 13 Kamena 2025, Israel igaba ibitero ku bikorwa remezo bikora ingufu za nucléaire muri Iran ndetse yica abasirikare bakuru n’abahanga mu gutunganya izi ngufu benshi.
Nta masaha yashize Iran na yo yahise itangira kwihorera ikoresheje ibisasu biremereye ifite.
Israel ishinja Iran umugambi mubisha wo gushaka kuyirimbura binyuze mu gushyigikira imitwe itandukanye iyirwanya.
Si ubwa mbere Afurika y’Epfo igaragaza ko itanyurwa n’imyanzuro ifatwa na Israel, cyane ko yari iherutse kujyana iki gihugu mu nkiko igishinja gukora Jenoside muri Gaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *