skol
fortebet

Afurika yatangiye gutaka kubera imisoro ya Trump

Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagaragaje ko ubabajwe n’imisoro Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyiriyeho ibihugu byinshi byo kuri uyu mugabane.

Sponsored Ad

Trump yashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Lesotho umusoro wa 50%, nyuma yo kwibasira iki gihugu cyo muri Afurika mu minsi ishize, avuga ko ku Isi nta n’umwe ukizi.

Mbere yo gutangaza uyu musoro, yasobanuye ko Lesotho na yo yashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Amerika umusoro wa 99%, ariko ubuyobozi bwa Lesotho bwarabihakanye, bugaragaza ko nta bifatika yashingiyeho.

Mu mwaka wa 2024, Lesotho yohereje muri Amerika 75% by’imyenda yose ikorwa n’inganda zayo. Agaciro k’ubucuruzi bw’ibihugu byombi muri uwo mwaka kari miliyoni 240,1 z’Amadolari.

Igihugu cya kabiri cya Afurika cyashyiriweho umusoro mwinshi ni Madagascar (47%). Trump avuga ko iki gihugu na cyo cyishyuza ibicuruzwa byo muri Amerika umusoro wa 93%.

Ibirwa bya Maurice byashyiriweho umusoro wa 40%, mu gihe na byo byashyiriyeho ibyo muri Amerika uwa 80% nk’uko ubutegetsi bwa Trump bwabisobanuye.

Botswana yashyiriweho umusoro wa 37%, Guinée Equatorial ishyirirwaho uwa 30% na Afurika y’Epfo itagicana uwaka na Amerika bitewe n’uburyo ifata abazungu bafite ibisekuruza mu Buholandi, nayo ishyirirwaho uwa 30%.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyi misoro igiye gutesha agaciro amasezerano ya Amerika n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, akuriraho imisoro ibicuruzwa bijya i Washington DC binyuze muri gahunda ya AGOA.

Ibihugu 32 byo muri aka karere byohereza muri Amerika ibucuruzwa birenga 1800 binyuze muri gahunda ya AGOA kuva muri Gicurasi 2000.

Umuvugizi wa Komisiyo ya AU, Nuur Mohamud Sheekh, yatangaje ko uyu muryango usaba Amerika kwisubiraho, igakuraho uyu musoro.

Nk’uko Nuur yabitangaje, Mohamud Ali Youssouf uyobora iyi Komisiyo, atekereza ko hakwiye kubakwa ikiraro gihuza abantu, aho gushyiraho imipaka y’imisoro.

Ati “Yizerera mukaba ibiraro, aho kuba imipaka kandi aracyiteguye gukorana na Amerika mu guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande.”

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) wagaragaje ko ubabajwe n’uko ibihugu byinshi biwugize byashyiriweho iyi misoro, usobanura ko bizabigiraho ingaruka zikomeye.

SADC yagize iti “Nubwo Amerika yatangaje urutonde rw’ibicuruzwa byakomorewe, ntabwo ruriho ibirimo imyenda n’imyambaro, biri mu byo ibihugu bya SADC byohereza muri Amerika.”

Mu mwaka ushize, ibihugu bya Afurika byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 39,5 z’Amadolari. Muri rusange, Amerika yakiriye ibicuruzwa byaturutse mu mahanga bifite agaciro karenga miliyari 3000 z’Amadolari.

Komisiyo ya AU yagaragaje ko mu rwego rwo gukuraho imbogamizi mu rwego rw’ubucuruzi, ibihugu bya Afurika bikwiye kuyoboka kurushaho isoko rusange ry’umugabane (AfCFTA) ryafunguwe mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa