skol

Afurika Yunze Ubumwe yashimye isinywa ry’agahenge hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yagaragaje ko yashimye isinywa ry’amasezerano agena uburyo bwo guhagarika imirwano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, aya masezerano yashyiriweho umukono i Doha ku wa 3 Gashyantare 2026.

Iyi ntambwe ije nyuma y’aho impande zombi zisuzumiye ubushake bwo guhagarika imirwano, hashingiwe n’ubundi n’amasezerano yari yarashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Mahmoud Ali Youssouf yashimiye by’umwihariko ibihugu bya Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku ruhare rwa byo rukomeye mu gushyigikira isubukurwa ry’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi bihugu kandi byashyigikiye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugira uruhare mu buhuza hagati y’impande zihanganye.

Inzira y’ibiganiro iyobowe na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba n’Umuhuza Mukuru washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuri iki kibazo.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yashimangiye ko gushyira mu bikorwa ubu buryo bwo guhagarika imirwano ari ingenzi.

Ati ” Intambwe ya mbere itewe ni ikimenyetso kigaragaza ubushake mu kugarura amahoro no guhagarika imvugo z’urwangano, hagamijwe ko Uburasirazuba bwa RDC bwagira amahoro n’umutekano arambye,”

Muri aya masezerano, hashimwe n’uruhare rw’imiryango y’akarere nk’ nama mpuzamahanga ku Biyaga Bigari CIRGL (ICGLR) ibinyujije mu rwego rwayo rushinzwe kugenzura umutekano ruhuriweho (EJVM+), rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihagarara ry’imirwano ku mupaka.

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ivuga ko yiteguye gukomeza gushyigikira izi mpande zombi, ifatanyije n’inzego z’akarere, kugira ngo amahoro arambye, ubwiyunge, n’ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari bigerweho.

Amasezerano yashyiriweho umukono i Doha muri Qatar ku wa 3 Gashyantare 2026, yaje akurikira uruhererekane rw’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati ya Guverinoma ya RDC n’ihuriro rya AFC/M23, bigamije gushaka umuti urambye w’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu byo impande zombi zaganiriye, harimo guhagarika imirwano mu buryo budasubirwaho , harimo guhagarika ibitero by’ndege ndetse n’ibyo ku butaka, ndetse n’ibikorwa by’imvugo z’urwango bikorwa bigamije gucamo abaturage ibice .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa