Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeranyije na Iran amasezerano yo kongera agahenge k’iminsi 60 mu ntambara bahanganyemo nubwo icyemezo cya nyuma kigomba gufatwa na Donald Trump.
Ni intambwe itewe nyuma y’uko Iran na Amerika biherutse gukozanyaho. Amerika yarashe kuri Iran na Iran yihimura igaba ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Koweit.
Reuters yanditse ko abafite amakuru ku by’aya masezerano bumvikanye ku masezerano agomba gushyiraho agahenge k’iminsi 60 ariko bikazashyirwa mu bikorwa ari uko Trump yabyemeje.
Ni amasezerano azagena uburyo bwo kwiga ku ngingo zitandukanye zihagarika intambara burundu imaze amezi atatu zirimo kureba uburyo Iran yazibukira gahunda zayo zo kwigwizaho ubutare bwa Iranium igamije gukora intwaro kirimbuzi.
Inshuro nyinshi Trump yavuze ko bari hafi gusoza intambara, icyakora ku wa 27 Gicurasi 2026 mu nama y’abaminisitiri yavuze ko ataranyurwa n’ibiganiro bari kugirana na Iran ndetse ko na bo badashaka kugabanya ibihano bafatiye Iran nubwo Tehran ibyifuza.
Mu bitero bishya Amerika yagabye kuri Iran, birimo kurasa indege eshanu za Iran, gusenya ibigo birasirwamo za misile n’ahari ubwato bwegereye inzira ya Hormuz hagamijwe gukumira ko hari ibindi bitero byagabwa ku ngabo za Amerika.
Ingabo za Kuwait na zo zatangaje ko zasenye ibisasu bya Iran byayigabweho.
Uwahaye Reuters amakuru wo muri Amerika yagize ati “Ibi bikorwa byagenzuwe, byose byari bigamije kwirinda ndetse bigamije no gukomeza agahenge.”
Ingabo za Iran zo mu mutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps zatangaje ko zarashe ku birindiro bya Amerika ndetse ko Washington niyongera ibyo zise ubushotoranyi izabona ishyano.
Koweit yanenze ibi bitero, inasaba Iran guhagarika ibi bikorwa bishobora gutuma ibintu bisubira ibubisi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan ari na cyo gihugu kiri kunga Amerika na Iran, yatangaje ko Ishaq Dar, uyiyobora azahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ku wa 29 Gicurasi 2026 bahurire i Washington.
Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare, yateje ingaruka z’ubukungu ku Isi kuko yafunze inzira inyuzwamo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi, ubukungu bw’Isi burazahara karahava.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *