skol
fortebet

Agahinda muri Ghana: Awuche, umugabo muremure cyane kurusha abandi, yitabye Imana

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 29, Jul 2026

Agahinda muri Ghana: Awuche, umugabo muremure cyane kurusha abandi, yitabye Imana

Sponsored Ad

skol

Urupfu rwa Sulemana Abdul Samed, umugabo muremure cyane muri Ghana, rwateje agahinda kenshi cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu aho uburebure bwe bwamugize icyamamare muri ako gace.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yapfiriye mu bitaro kuwa mbere mu mujyi wa Tamale uri mu majyaruguru, nko mu birometero 160 (ibilometero 100) mu majyepfo y’umudugudu yavukiyemo wa Gambaga, aho yari yajyanywe kubera ibisebe ku maguru ye byari byaragize ubwandu ( infection)

umwe mu bavandimwe be, Sulemana Abdul Kudus, yabwiye BBC ati "Buri wese yari azi ukuntu yari umunyabuntu kandi ufasha abandi. Kuva ubwo yapfaga kugeza ubu abantu benshi baracyaza mu rugo rwe kugira ngo bamenye neza ibyabaye."

Yapimwe na BBC mu mpera za 2022 ubwo yapimwaga indwara ya gigantism, yari afite uburebure bwa metero 2.2.

Birashoboka ko yari yarushijeho kuba muremure mbere y’uko apfa.

Yari azwi na bose ku izina rye ry’irihimbano rya Awuche, risobanura ngo "Tugende" mu rurimi rw’ikihawusa. Uyu mugabo yari amaze igihe kinini ahanganye n’ingorane z’indwara ya Marfan syndrome, y’uturemangingo yatumye agira amaguru maremare cyane ku buryo budasanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa