skol

Agathon Rwasa ahamya ko nta mpamvu ingabo z’u Burundi zifite yo kurwanira muri RDC

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026

featured-image

Umunyapolitiki Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi yatangaje ko nta mpamvu yakabaye ituma ingabo z’igihugu cyabo zikomeza kurwanira mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’umuyoboro ‘Agasaro Kaburaga’, Rwasa wahoze ari umuyobozi w’ishyaka CNL ryari ku mwanya wa kabiri mu mashyaka akomeye mu Burundi, yagaragaje ko kohereza abasirikare muri RDC biri mu nyungu za CNDD-FDD n’abayobozi bayo.

Yagize ati "Njye ntekereza ko ukwinjira k’u Burundi mu ntambara ya Congo biri mu nyungu z’ishyaka riri ku butegetsi n’abategetsi, ntabwo biri mu nyungu z’Abarundi."

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko niba koko ingabo z’u Burundi zaragiye gutabara RDC, zagombaga kugenda zambaye impuzankano yazo, aho kwambara iz’Abanye-Congo nk’aho ibikorwa zarimo binyuranyije n’amategeko.

Ati "Mu by’ukuri nta nyungu u Burundi tubifitemo kuko nta cyabujije intambara kurushaho gukomera, kugera n’aho yegera imipaka y’u Burundi ivuye ruguru muri Kivu y’Amajyaruguru, kure cyane y’u Burundi."

Leta y’u Burundi isobanura ko yohereje ingabo kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro iyirwanya kandi ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nka RED Tabara, FOREBU na FNL.

Agathon Rwasa yavuze ko ibyo ari urwitwazo kuko iyo ingabo z’u Burundi ziba zaragiye kurwanya iyi mitwe koko, ntacyo zari kujya gukora mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa