Agezweho: Abanyanyarwanda baba muri UAE na Bahrain nta n’umwe uragirwaho ingaruka n’ibitero bya Iran
Yanditswe: Friday 06, Mar 2026
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko nta Munyarwanda uri muri iki Gihugu no muri Bahrain, uragirwaha ingaruka n’ibibazo by’umutekano by’intambara ihanganishije Iran na USA ifatanyije na Israel.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2026.
Iyi Ambasade ivuga ko “Yifuza kumenyesha Abanyarwanda bose bari muri UAE na Bahrain ko bikiri ngombwa kubahiriza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu Bihugu barimo no gukomeza gukurikira amakuru anyuzwa ahantu hizewe.”
Muri iri tangazo kandi “Ambasade ivuga ko kugeza ubu nta Munyarwanda uragira ibibazo.” Ikavuga kandi ko iri gukorana na Sosiyete y’indege y’u Rwanda ya RwandAir, n’inzego zibishinzwe kugira ngo habe hakorwa ingendo z’abifuza gutaha.
Iti “Ku bw’iyo mpamvu, Abanyarwanda bose bifuza gutaha mu Gihugu cyabo barasabwa kwiyandikisha muri Ambasade vuba bishoboka.
Iyi Abasade ivuga ko itsinda ry’abakozi ba Ambasade rikomeje kuba maso kugira ngo ribe ryatanga ubufasha mu gihe hari ubwakenerwa.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain, ni bimwe mu byagizweho ingaruka n’intambara yadutse mu mpera z’icyumweru gishize, ihananganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za America ifatanyije na Israel.
Nyuma y’ibitero Israel na US bagabye kuri Iran bikanahitana uwari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, na cyo cyatangiye kugaba ibitero mu Bihugu America ifitemo inyungo birimo na UAE na Bahrain.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *